Gatsibo: Ubukene, inzara n’umwanda birembeje bamwe mu baturage b’i Kiziguro

7,051
Kwibuka30

Hari bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kiziguro bavuga ko barembejwe n’ubukene ndetse no kubura amazi bigatuma isuku yabo igorana.

Kiziguro ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, Akarere gaherereye mu Ntara y’uburasirazuba. Iyo ugeze mu murenge wa Kiziguro, ubona ari hamwe mu hantu hatuje, hari amahoro, ndetse bamwe bakavuga ko icyitwa urugomo gikunze kuvugwa ahandi kitakihabarizwa, gusa bamwe mu baturage bakavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’amazi bamaranye imyaka hafi itatu tutibagiwe ubukene kuko nta kintu na kimwe umuturage yakora ngo kimuheshe agafaranga.

Umwe mu bajene twasanze yicaye ku ga santere ka Ndatemwa kuri uyu wa gatanu, kamwe mu tugari tugize umurenge wa Kiziguro, yabwiye umunyamakuru wacu ko aba jeunes ba Kiziguro cyane muri Ndatemwa barembejwe n’inzara kubera ko nta gikorwa na kimwe cy’iterambere kibarizwa muri ako gace. Yagize ati:”Biteye ubwoba, ahubwo muzumva inzara yatwishe, tuzindukira hano ku ndege ariko burinda bwira nta kazi tubonye, hano hantu nta mibereho, nta buzima. Nushaka ubaze bariya banyonga amagare barakubwira

Umwe mu banyonzi utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko ubuzima bugoye ku rwego utakumva, yavuze ko mbere ya Covid bapfaga kubona agafaranga, ariko ubu ukaba wataha ntacyo ubonye kuko nta faranga ribarizwa muri ako ga santere, ati:”…nk’ubu urabona ko tugeze sa cyenda, nta faranga na rimwe ndabona, ubu nimbibwira umugore aravuga ngo nayahonze abandi kandi ntayo mba nabonye, hano hantu nta kintu na kimwe cyatanga amafaranga gihari” Uyu mu jeune yakomeje avuga ko n’abayobozi babo basa nk’abatebegera ngo baganire ku cyabateza imbere.

Ati:”Ubona baratwibagiwe, nta muyobozi n’umwe ushobora kuza byibuze aadufashe kwibumbira mu makoperative, watera imbere ute utari mui itsinda na rimwe? Baratwihoreye, yewe n’abamotari nta koperative babamo, hano buri wese ni nyamwigendaho, nta mbaraga na nke umurenge ushyira mu iterambere ryacu, ni ah’Imana gusa

Usibye inzara igaragarira buri wese ku maso, ikindi kintu ubona ku mubiri w’abaturage ba Ndatemwa muri Kiziguro, ubona bahabanye cyane n’isuku yo ku mubiri ndetse no ku myambaro, bakavuga ko biterwa n’uko muri ako gace hataba amazi, uyu mubyeyi twasanze ahasanzwe habera isoko yagize ati:”Wagira isuku ute utagira amazi? Ubu tumaze imyaka hafi itatu tutagira amazi, ntiwahingira 500 ku munsi maze ujye kuguramo amazi ya 300, ntibyashoboka, ntiwaramira isuku maze ngo wemere upfe n’inzara

Kwibuka30

Amazi abona umugabo agasiba undi

Aya makuru yo kutagira amazi yemejwe kandi n’aba jeunes twasanze aho ku ga santere, bavuga ko kuva Abashinwa batangira gukora umuhanda wa Kiziguro-Ndatemwa amatiyo yangiritse kugeza ubu hakaba hataraboneka igisubizo.

Twagerageje kuvugana na buri wese bireba mu nzego z’ibanze, ariko guhera kuri Gitifu w’Umurenge kugeza ku bagize nyobozi y’Akarere bose nta n’umwe wabashije kwitaba terefoni ngo atubwire icyo urwo rubyiruko rwo muri Kiziguro ruteganirizwa cyane ko aribo bitezweho kuzayobora u Rwanda mu gihe kiri imbere.

Hakomeje kwibazwa niba bano baturage basa batya, barembejwe n’ubukene ndetse bamaze imyaka itatu batagira n’amazi bazi koko intero y’intara y’Iburasirazuba ivuga ko ISUKU igomba kuba ku isonga mu turere twose two muri iyi ntara.

Leave A Reply

Your email address will not be published.