Nyamasheke:  Uwimana w’imyaka 50 wicururizaga imineke yishwe n’abagizi ba nabi

4,981
Kwibuka30

Uwimana Belancille w’imyaka 50 y’amavuko, wibanaga mu Mudugudu wa Muramba, Akagari ka Gisoke, Umurenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke yasanzwe ku buriri aryamaho yapfuye bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

Abagizi ba nabi bataramenyekana bishe umukobwa witwa Uwimana Belancille wari mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko wibanaga wenyine mu nzu yari yarahawe na musaza we, bikaba bivugwa ko yibanaga weinyine kuko atigeze ashaka cyangwa ngo abyare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisoke Nshimyimana Pierre Céléstin, nawe yemeje iby’aya makuru, anemeza ko uwo mukobwa yari atunzwe no gucuruza imineke ya Kamaramasenge yacuruzaga mu Gasanteri k‘ubucuruzi ka Giti no muri Santeri ya Mugonero.

Igihe yabaga atabonye ututoki two gutara ngo azaducuruze ari imineke, yahingiraga abantu bakamuhemba ku buryo yari umuturage witonda kandi utagirana ikibazo n’abaturanyi be.

Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera bavuga ko ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki ya 20 Ukwakira, Uwimana yatashye avuye mu gasanteri ka Giti nk’ibisanzwe, ageze mu rugo agaburira ihene ze umunani.

Ubusanzwe ngo ataha kare kugira ngo acyure ihene ze yarazaga mu kiraro ari na ko byagenze ku munsi wo ku wa Gatanu nk’uko abamubonye atashye avuye gucuruza imineke babivuga.

Yatashye avuga ko agiye gucyura izo hene ariko ngo ibyakurikiyeho ntawamenye uko byagenze kuko musaza we Kayibanda Zacharie, yongeye kumubona mu ma saa kumi z’umugoroba zo ku wa 21 Ukwakira ku buriri, mu cyumba aryamamo yapfuye.

Kwibuka30

Musaza we Kayibanda Zacharie, yahageze avuye gusenga, amuhamagaye  aramubura, arazenguruka hose araheba, akoze ku rugi yumva rwegetseho, arukinguye yinjiye mu nzu abona amaraso yerekeza mu cyumba mushiki we araramo, agikinguye kuko na cyo ngo urugi rwari rwegetseho asanga uwo aryamye yapfuye.

Gitifu Nshimiyimana ati: “Yaradutabaje tuje dusanga aryamye yapfuye, apfutse mu maso hose n’igitambaro cy’umweru, hagaragara amazuru gusa, amaboko azirikishije supaneti, amaguru ahambiriye n’ikiziriko cy’amatungo, yakobaguritse amavi ariho n’ibitaka, bigaragara ko abamuteze bamwiciye mu muryango agikingura, abanza kugundagurana na bo bamurusha ingufu nta n’umutabara.”

Yakomeje avuga ko abagizi ba nabi bashobora kuba ari bo bamwinjije mu cyumba aryamamo, kuko n’ayo mavi yari yoroshwe igitenge cye n’igitambaro yari yafungishijwe mu ijosi.

Ibyo yari yahashye ngo babisanze mu ruganiriro binyanyagiye, bikaba bikekwa ko yishwe agikingura umuryango kuko iyo aza kuba yarishwe nijoro ihene zari kuba zitakiri mu kiraro ahubwo yazinjije mu gikoni aho yaziragazaga.

Kuri ubu hatangiye iperereza mu gihe n’umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Mugonero mu Karere ka Karongi kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane neza icyamwishe.

Bivugwa ko binashoboka ko abo bagizi ba nabi baba baramuketseho amafaranga n’ubwo asanzwe atishoboye uretse izo hene yari atunze, kuko agafuka yabikagamo ayo yacuruje basanze kamurambitse iruhande nta faranga na rimwe ririmo.

Ku batekereje ko abamwishe baba baranamusambanije, Gitifu ati: “Twamusanze uko anambaye uko yari yiriwe yambaye, ntitwagiye kumureba hose ngo ibyo byose tubigenzure, iperereza rya RIB ni ryo natwe dutegereje ngo riduhe amakuru nyayo.”

Bibaye hatarashira icyumweru mu Kagari ka Kagarama muri uyu Murenge umugore w’imyaka 37 asanzwe ku buriri mu cyumba araramo yapfuye, hakekwa umugabo we.

Gitifu Nshimyimana yasabye abaturage b’aka Kagari  gutangira amakuru ku gihe ku gishobora kubahungabanyiriza umutekano cyose, no guhora bakurikiranira hafi ubuzima bw’abantu nk’aba bibana.

Leave A Reply

Your email address will not be published.