Gatsibo: Umusore witeguraga kurongora yapfuye bitunguranye
Umusore wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kageyo waburaga icyumweru kimwe ngo ashinge urugo, yapfuye bitunguranye.
Uyu musore witwa Ndayishimiye Gilbert yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Busetsa, Umurenge wa Kageyo akaba yakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto i Mugera mu Karere ka Gatsibo.
Yapfuye ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi ku mugoroba aguye mu Bitaro bya Ngarama.
Mu kwezi gushize yari yasabye anakwa umukobwa witwa Mariane Niyodusenga, imihango yo gusezerana imbere y’Imana ikaba yari iteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022, ahitwa Nyarubuye.
Muvunyi Anastase, mukuru wa nyakwigendera, yabwiye itangazamakuru ko uyu musore yafashwe ku wa Kane saa Munani z’amanywa ubwo yari mu kazi asanzwe akora.
Ati “Twamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Ngarama, bahita batwohereza ku bitaro bya Ngarama bamucisha mu cyuma batubwira ko dutegereza imodoka imujyana ku bitaro bya Kanombe. Imodoka rero yahageze tukiyinjiramo ahita yitaba Imana.”
Uwari ugiye kuba sebukwe w’uyu musore witwa, Rusagara Laurent, yabwiye Itangazamakuru ko bakeka ko uyu musore yahumanyijwe ngo kuko yari amaze iminsi ari muzima nta kibazo na kimwe afite.
Yongeyeho ko kuri ubu umukobwa we byamunaniye kubyakira ariko ngo bakomeje kumuba hafi muri ibi bihe bitoroshye.
Amakuru abo mu muryango w’uyu musore bahaye itangazamakuru ni uko ku bitaro bya Ngarama basuzumye umurambo mbere y’uko bawubaha ngo bajye kuwushyingura ibizavamo bakazabimenyeshwa.
src:igihe
Comments are closed.