Gatsibo: Yatawe muri WC ari muzima azira kwiba umusore bari bararanye

749

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa amakuru y’umugore bivugwa ko asanzwe akora umwuga w’uburaya aherutse kujugunywa muri WC nyuma yo gukekwaho kwiba amafaranga na telefoni by’umusore wari wamuraranye.

Mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore ahazwi nko mu Kamenge haravugwa inkuru y’umukobwa uzwi ku kazina ka AKARARAKAGENDA wajugunywe akiri muzima muri WC ya metero 15 n’abasore babiri bikavugwa ko bamujijije kuba yaribye umusore wari wamuraranye, akamwiba radiyo, terefoni ndetse n’amafarnga ibihumbi icumi.

Bamwe mu baturanyi b’uwo mugore babwiye indorerwamo.com ko baraye bumvise induru mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere umuntu ataka avuga ngo nimuntabare weee, yagize ati:”Yari mu masaha y’ijoro cyane, numvise umuntu avuza induru atabaza, nahise nsohoka numva umuturanyi witwa Louise avuga ngo bamutayemo”

Abaturage bakomeje gushyira mu majwi abasore babiri aribo SERE na Mukiza bamutayemo. Uwo muturage avuga ko baje kwegera uwo mwobo wa WC undi nawe akomeza ataka nibwo bahise batabaza abagabo bafite imbaraga nabo baraza bagerageza kumukuramo.

Yakomeje ati:”Twe ntitwari tubishoboye kumukuramo, twahise twiyambaza abandi basore bo muri karitiye baraza bamukuzamo imigozi

Amakuru avuga ko yavanywemo ariko akaba yari afite ibikomere byinshi ku mubiri, umwe mu basore uvuga ko ari mubamukuyemo yagize ati:”Yari afite ibikomere by’imihoro, yari yatemaguwe bikabije, biragoye ko yakira, keretse Imana gusa, yababaye cyane rwose

Bamwe mu baturage baravuga ko bakeka ko impamvu yatumye uwo mukobwa akorerwa ubugome nk’ubwo ari uko ngo umwe mu basore bavugwa ko aribo bamujugunye muri iyo WC nyuma yo kumutemagura yari amze iminsi avuga ko azamuhemukira kubera ko aherutse kumwiba radiyo, terefone n’amafaranga ibihumbi 10 ubwo yari yamutahanye ngo bararane.

Abakekwaho gukora ubwo bugizi bwa nabi bari mu maboko ya RIB mu gihe AKARARAKAGENDA we yajyanywe mu bitaro bya Kiziguro biherereye mu Karere ka Gatsibo.

Comments are closed.