Gen. Maj. Nkubito yasabye abikorera b’i Rubavu kudakangwa na FDLR

404

Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu ntara y’Iburengerazuba, Gen. Maj. Nkubito Eugène, yasabye abikorera kudakangwa n’ibikangisho by’umutwe witwaje intwaro wa FDLR umaze imyaka myinshi uhigira gutera u Rwanda uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

FDLR ni umutwe washinzwe n’abarimo ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubu igizwe n’Abanyarwanda ndetse n’Abanye-Congo bahuje ingengabitekerezo.

Ni kenshi uyu mutwe wagerageje kugaba ibitero mu Rwanda, uhigira gufata iki gihugu nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi wa RDC avuze ko azarasa i Kigali bitamusabye kwambuka umupaka.

Mu kiganiro n’abikorera b’i Rubavu kuri uyu wa 28 Kanama 2024, Gen. Maj. Nkubito yavuze ko kuba uyu mutwe ugizwe n’abarwanyi babarirwa mu 2000 utarasenyuka ari uko ufite ibirindiro mu kindi gihugu ingabo z’u Rwanda zitemerewe kugeramo.

Yagize ati “N’amazi buriya afite umupaka. Hari aho ugera, warenga gato, ukaba ugiye muri Congo. Hakurya y’imipaka ni ahantu tudashinzwe gukurikirana ibyaho no kugira uko tubigena. Barabyigenera uko babishaka. Ni yo mpamvu inshuro nyinshi uzumva hariyo abaturwanya, ukumva hariyo FDLR.”

Gen. Maj. Nkubito yavuze ko FDLR idafite ubushobozi bwo gutsinda Batayo ya RDF (abasirikare bagera kuri 600), yongeraho ko nubwo abarwanyi bayo baba ari bake ariko, batabura guhungabanya umutekano.

Ati “Ubundi FDLR nta nubwo yanesha Batallion y’u Rwanda, ya RDF. Ufashe FDLR yose ukayirundanya, ukayishyira hamwe, ntabwo yarwana na Battalion imwe y’u Rwanda ngo iyitsinze. Ariko n’iyo baba ari batanu bashobora guteza ibibazo; bakwica abantu, bahungabanya ibintu, bakwangiza.”

Gen. Maj. Nkubito yavuze ko FDLR yahigiye gutera u Rwanda kenshi, ikaba ishyigikiwe na Perezida Tshisekedi n’amahanga, avuga ko abikorera badakwiye guhangayika kuko ingabo z’u Rwanda zizakomeza kubarindira umutekano.

Yagize ati “Nk’umuyobozi w’ingabo, nk’uko Afande [Perezida Kagame] yabivuze, nanjye navuga ngo muhumure, mukore ibyo mukora. Turongera kubivuga kuko byaranakozwe, ntabwo ari ukubivuga mu magambo gusa. Ngo ‘Hakurya bavuze ko bagiye kuturasa, hanyuma reka turebe uko bimeze’. Oya! Mwebwe nimukore gusa. Umutekano dufite uyu munsi, nimuwubyaze umusaruro, namwe muwukoreshe.”

Mu gihe ingabo za RDC zikomeje gukorana na FDLR, ubutegetsi bw’iki gihugu bukunze kugaragaza ko FDLR itagifite imbaraga kuko ngo igizwe n’abarwanyi bake kandi bashaje, badateje ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, kandi raporo nyinshi zigaragaza ko FDLR ihari kandi igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

(src:Igihe)

Comments are closed.