Gen (Rtd) James Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda

2,543
Kwibuka30

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, baganira ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFET), yatangaje ko Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Amb, Omar ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 09 Ukwakira 2023, ku cyicaro cy’iyi Minisiteri.

Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye, hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Kwibuka30

U Rwanda n’u Bwongereza bisanzwe bifitanye imikoranire ishingiye ku masezerano y’ubufatanye atandukanye, arimo ajyanye n’uburezi, ubucuruzi, ajyanye n’abimukira n’abasaba ubuhungiro no kubungabunga imibereho myiza y’abaturage.

Muri Kamena 2023, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, bagiranye amasezerano y’ubufatanye yiswe ‘Developing Countries Trading Scheme (DCTS)’, azorohereza abifuza gushora imari mu Bwongereza, n’Abongereza bifuza gushora imari mu Rwanda.

Mu 2022, ibyoherezwa mu Bwongereza biva mu Rwanda byari bifite agaciro ka Miliyoni 18 z’Ama Euro, ni ukuvuga asaga gato Miliyari 18 z’Amafaranga y’uRwanda. Icyayi n’Ikawa byihariye 52% by’ibyoherezwayo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.