Ngendahimana udafite ikipe ahagarariye cyangwa abarizwamo yiyamamarije kuyobora FERWACY

2,014
Kwibuka30

Ngendahimana Ladislas usanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA), udafite ikipe abarizwamo cyangwa yamutanze nk’umukandida, ni we mukandida rukumbi wiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) mu matora ateganyijwe tariki 21 Ukwakira 2023.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Ukwakira 2023, ni bwo Komisiyo y’Amatora muri FERWACY yemeje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida mu matora ateganyijwe mu byumweru bibiri biri imbere.

Imvaho nshya dukesha iyi nkuru yavuze ko myanya yari yatangajwe na Komisiyo y’Amatora yasoje kwakira kandidatire ku wa 6 Ukwakira ni uwa Perezida, Visi Perezida wa Mbere n’Umunyamabanga Mukuru. Gusa iri shyirahamwe nta mubitsi rifite nyuma yaho kuri iki Cyumweru Ingabire Assia yeguye kuri izi nshingano baramaze gutanga kandidatire.

Mu bakandida bane biyamamarije imyanya itatu yo kuzuza Komite Nyobozi, uw’Umunyamabanga Mukuru ni wo wahuriweho n’abantu babiri barimo Bizimana Albert wavuye muri Muhazi Cycling Club ariko akaba ataratanze icyemezo kigaragaza ko atigeze ahabwa igihano cy’igifungo kirengeje amezi atandatu.

Kwibuka30

Undi mukandida ni Mukabayizere Francine wavuye muri Les Amis Sportifs we yujuje ibisabwa byose.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere hiyamamaje Ruyonza Arlette wavuye muri Nyabihu Cycling Team, ariko na we akaba ataratanze icyemezo kigaragaza ko atigeze ahabwa igihano cy’igifungo kirengeje amezi atandatu.

Ku mwanya wa Perezida wa FERWACY, hiyamamaje umukandida umwe rukumbi Ngendahimana Ladislas usanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA).

Ingingo ya kabiri y’amabwiriza y’amatora, ku bijyanye n’ibisabwa ivuga ko ugomba gutorwa ko aba “aturutse mu ikipe yemewe na FERWACY kandi yatanzwe n’iyo kipe”, Komisiyo y’Amatora igizwe na Ingabire Claudine na Kamanda René, yagaragaje ko nta kipe yatanze Ngendahimana ndetse yemeza ko hari ibyangombwa abura.

Komisiyo y’Amatora ivuga ko icyemezo kigaragaza ko umuntu atafunzwe “kigomba gutangwa umunsi umwe mbere y’uko amatora atangira”, kwakira no kwiga ku bujurire bw’abakandida byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 kugeza 10 Ukwakira, mu gihe urutonde ntakuka rw’abemerewe kwiyamamaza ruzatangazwa tariki 12 Ukwakira iminsi irindwi mbere y’amatora atenganyijwe tariki 21 ukwakira 2023.

Leave A Reply

Your email address will not be published.