Ghana: Umunyamakuru yasanzwe mu kiganiro Live baramuniga yenda gushiramo umwuka

6,453

Abagabo babiri b’ibigango basanze munyamakuru witwa Sadiq Gariba ari mu kiganiro inyumva nkumve (Live) baramunigagura hafi kumuramo umwuka ahumeka.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 Gicurasi 2023 ubwo isi yose yariho iriziha umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, siko byagendekeye umunyamakuru witwa Sadiq Gariba wa radio yigenga yitwa Dagbon FM ikorera mu majyaruguru y’igihugu cya Ghana kuko ubwo yari ari mu kiganiro Live (Inyumva nkumve) yatewe muri studiio n’abagabo babiri b’ibigango baramuniga benda kumukuramo roho.

Amashusho agaragara kuri youtube, agaragaza abagabo babiri bamusanga mu kiganiro bamufata mu mashati no mu ijosi batangira kumunigagura ari nako bamubwira ngo niyibeshya akagira icyo avuga bamwica, uwitwa Debutaki Moses yabwiye umunyamakuru wa radio y’igihugu ati:”Twariho turumva ikiganiro cya Gariba, hashize akanya twumva ibintu bimeze nko kugundagurana mu kiganiro, washoboraga kumva amajwi avuga ngo niwibeshya ukagira icyo utangaza birakurangiriraho

Uyu munyamakuru avuga ko abo bagabo bamusabye kureka kuvuga ibyo yari ari kuvuga kuri radio, kandi ko nakomeza nyuma yo kubibuzwa azisanga yapfuye, yakomeje avuga ko umwe mu bamuteye yari asanzwe yitabira ikiganiro cye.

Ni igikorwa benshi bagaye ndetse ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri Ghana risaba Leta ko yashyiraho ingingo zirengera abakora umwuga w’itangazamakuru

Comments are closed.