DRC: Abarenga 170 bishwe n’imyuzure, mu gihe abasaga 100 baburiwe rengero

6,752
Kwibuka30

Abategetsi bo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko umubare w’agateganyo w’abantu bazwi ko bapfiriye mu myuzure ikaze n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi, wazamutse ugera ku bantu 176.

Guverineri w’intara ya Kivu y’Epfo Théo Ngwabidje Kasi yavuze ko hakiri abantu barenga 100 baburiwe irengero, bashobora kuba barenzweho n’ibyondo.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Guverineri Ngwabidje yavuze ko abantu 57 bakomeretse n’inzu zigasenywa n’amazi n’amabuye manini yakumunzuwe n’imigezi kubera iyo mvura nyinshi yaguye ku wa kane.

Yongeyeho ko ubutegetsi bw’intara ya Kivu y’Epfo ari bwo burimo gutanga amafaranga yo gushyingura abapfuye no kuvuza abakomeretse.

Kwibuka30

Yanavuze ko imiti, aho kwikinga, ibiribwa n’ibindi bya nkenerwa byagejejwe ahibasiwe n’iyo myuzure, nk’ubufasha bw’ibanze.

Guverineri Ngwabidje yavuze kandi ko “ingamba zikwiye zizafatwa” mu kwirinda ko ibyago nk’ibi byongera kuba.

Nibura ibyaro bibiri byegereye ikiyaga cya Kivu – bya Bushushu na Nyamukubi – byarenzweho n’amazi ubwo imigezi y’aha mu burasirazuba bwa DR Congo yuzuraga, amazi yayo akarenga inkombe.

Inkangu zikaze zanashenye inzu zubatswe mu mbahu z’ibiti ndetse zisakajwe amabati.

Abo mu matsinda akora ubutabazi bavuga ko hari imirambo iri mu byondo. Ibitangazamakuru byo muri DR Congo bivuga ko muri kimwe mu byaro byaho, ingo zirenga bitatu bya kane (3/4) by’ingo zose hamwe n’amavuriro n’amashuri byakumunzuwe n’imyuzure.

Twibutse ko mu Rwanda, muri iki cyumweru abantu 130 bapfuye bivuye ku myuzure n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu turere two mu burengerazuba no mu majyaruguru y’igihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.