Gicumbi: Abantu 6 harimo n’abana babiri bahitanywe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa

7,975
Kwibuka30

Imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyumweru gishize yasize ihitanye ubuzima bw’abantu batandatu harimo n’abana babiri yongera isenya amazu umunani mu Karere ka Gicumbi (Photo: Umuseke)

Ubuyobozi bw”akarere ka Gicumbi bumaze kwemeza ko abagera kuri batandatu bahitanywe n’imvura y’akadakuraho yaguye kuri uyu wa gatandatu no ku cyumwweru w’icyumweru gishize, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi NDAYAMBAJE Felix yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko iyi mvura yanangije inzu, imihanda n’imirima.

Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko abo bantu bose bazashyingurwa kuri uyu wa mbere tariki 20 Mata 2020, bigkorwa hakurikiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Kwibuka30

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi avuga ko hari ikigega cyashyizweho kigamije gufasha abangirijwe n’ibiza ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, (Minema).

NDAYAMBAJE Felix Yagize atiati: Abagize ibyago twiteguye kubafasha. Ubu imirambo iri ku Bitaro bya Byumba. hasenyutse inzu 8 zigwa hasi ku buryo hagomba kubakwa izindi, ni ukwihanganisha imiryango yagize ibyago, ndetse ku mihanda yasenyutse tugafatanya mu muganda wo kuyikora, hazirikanwa kubahirizwa intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi.”

Ikigo k’Igihugu k’Iteganyagihe, Meteo Rwanda giherutse kuburira Abaturarwanda ko mu minsi ine yikurikiranye uhereye ku wa kane tariki 16 Mata, hazagwa imvura nyinshi mu gihugu hose.

Leave A Reply

Your email address will not be published.