#Covid-19: Abantu batatu(3)nibo banduye Covid-19, mu gihe bandi barindwi(7) bayikize, undi umwe ari kongererwa umwuka

7,817
Kwibuka30

Uyu munsi abantu batatu nibo bagaragaweho ubwandu bwa covid-19 mu gihe abagera kuri barindwi nabo bayikize.

Ministeri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu bipimo byakozwe uyu munsi ku bantu 722, abagera kuri batatu aribo basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 mu gihe na none abagera kuri 7 nabo bayikize mu gihe cy’amasaha 24. Abanduye bose hamwe ni 147, mu gihe abamaze gukira bose ari 76. Iri tangazo rivuga ko “Umurwayi umwe ari kongererwa umwuka mu rwego rwo kwirinda ko aremba.’

Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yabonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, mu gihe abantu ba mbere basezerewe mu bitaro ku wa 5 Mata 2020.

Kuva icyo gihe mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 147 basanzwemo icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.

Kwibuka30

Abaturarwanda bibukijwe ko ari ingenzi gutanga amakuru kuko “umuntu wese wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba yashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.’’

Ubwiyongere bw’umubare w’abamaze gukira nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo bwatumye umubare w’abamaze gukira uruta uw’abasigaye bakurikiranwa kwa muganga.

Minisante itangaza ko abarwayi bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa ariko umwe ari kongererwa umwuka.

Ibyumeru bimaze gusaga bine Guverinoma ifashe gahunda yiswe #gumamurugo# ibikorwa bimwe bigafungwa usibye za farumasi n’amasoko y’ibiribwa ndetse na zimwe mu ngendo ziswe iziri ngombwa. Inama y’Abaminisitiri iherutse kongera igihe cyo kubahiriza ingamba zirimo kuguma mu ngo kugeza ku wa 30 Mata.

Abanyarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo, kwambara udupfukamunwa ku bavuye mu rugo no mu gihe uri mu bantu benshi nko mu nsisiro n’ahatuye imiryango myinshi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.