Gicumbi: Barindwi bakubiswe n’inkuba, umwe ahasiga ubuzima

4,084

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 27 Nzeli 2023 nyuma ya ya mvura yaguye ahagana ku mugoroba, mu Karere ka Gicumbi, inkuba yakubise abantu bagera kuri barindwi, umwe ahasiga ubuzima.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Bwana Kayiranga Theobald, yatangaje ko imvura yaguye ari nyinshi cyane kuva mu masaha ya saa 15h30 kugera mu masaha ya saa 17h00 yari irimo inkuba, ikubita abantu barindwi, umwe ahita yitaba Imana.

Abaturage bakubiswe n’inkuba ngo babonye imvura iguye bahita bajya kugama aho bakusanyiriza icyayi, nk’uko uwo muyobozi yabisobanuye.

Ati:“Inkuba yakubise abantu bari bugamye aho twita mu mahangari hakusanyirizwa icyayi iyo kiri gusoromwa harimo abajyaga mu kazi n’abandi batahaga, hamwe n’abajyaga kwahira”.

Uwitabye Imana ni uwitwa Girimpuhwe Evode w’imyaka 23 wari umukozi ku ruganda rw’icyayi rwa Mulindi.

Gitifu Kayiranga avuga ko abakubiswe n’inkuba ari urubyiruko n’umukecuru umwe w’imyaka 60.

Abantu batandatu bakubiswe n’inkuba bahise bajyanwa mu bitaro bya Byumba, bane muri bo bakaba bari barembye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kayiranga Theobald, avuga ko aho hantu bugamye ari munsi y’ibiti ndetse hari n’amapoto y’amashanyarazi bikaba ari byo bishobora kuba byateje ibyo byago.

Gitifu Kayiranga avuga ko muri ibi bice hakunze kwibasirwa n’inkuba mu bihe by’imvura kuko mu kwezi kwa Gicurasi hari undi muntu wakubiswe n’inkuba ariko aza kuvurwa arakira.

Muri ibi bihe by’imvura, abaturage basabwa kwirinda kujya kugama munsi y’ibiti, ndetse bakirinda kuba bagira ibyo bacomeka igihe imvura irimo igwa.

Ahahurira abantu benshi hagenda hashyirwa imirindankuba mu rwego rwo kwirinda ko zahitana ubuzima bw’abantu benshi.

Comments are closed.