James Kabarebe wari uherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru yahawe izindi nshingano

5,234
Kwibuka30

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, yakoze impinduka mu buyobozi bw’inzego zimwe na zimwe z’Igihugu.

Muri izo mpinduka harimo kuba Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ribivuga.

Kwibuka30

Gen (Rtd) James Kabarebe asimbuye Prof. Nshuti Manasseh wagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe Imirimo yihariye.

Francis Gatare wari Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu kuva tariki 31 Kanama 2021, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) asimbuye Clare Akamanzi utahawe izindi nshingano.

Clare Akamanzi wari warahoze ayobora RDB n’ubundi yari yagarutse kuri uwo mwanya muri Gashyantare 2017 asimbuye Francis Gatare we wari wahawe inshingano zo kuyobora Ikigo gishya cyari cyashyizweho gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB).

Leave A Reply

Your email address will not be published.