GICUMBI FC na HEROES FC ziyemeje gushyikiriza akarengane kabo RGB

9,050
Gicumbi, Heroes lose relegation appeal | The New Times | Rwanda

Amakipe ya Gicumbi FC na Heroes FC yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) arusaba gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gusesa ibyemezo byafashwe na Komite Nyobozi yayo kuko bidakurikije amategeko.

Aya makipe yombi yamanuwe mu cyiciro cya Kabiri na Komite Nyobozi ya Ferwafa ku wa 22 Gicurasi nyuma yo gusoza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus ndetse ibi bikaba byarashimangiwe mu nama y’Inteko Rusange yabaye ku wa Gatandatu.

Gicumbi FC na Heroes FC, zifashishije umunyamategeko Munyentwali Maurice, zandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rufite mu nshingano imiryango itari iya Leta na Ferwafa irimo, zirusaba kuyitegeka igatesha agaciro imyanzuro yafashe yo kuzimanura mu Cyiciro cya Kabiri.

Zivuga ko ingingo ya 33 y’amategeko shingiro Komite Nyobozi ya Ferwafa yagendeyeho atari yo kuko iha uru rwego ububasha bwo gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe no kugenzura uko bishyirwa mu bikorwa, bityo ruri munsi y’Inteko Rusange ishyiraho amategeko.

Amakipe yombi yagaragaje ko kandi Komite Nyobozi ya Ferwafa yafashe icyemezo gitandukanye n’ibyari byemejwe mu nama yahuje abayobozi b’amakipe yose y’Icyiciro cya Mbere tariki ya 8 Gicurasi, aho 14 muri 16 bemeje ko nta kipe ikwiye kumanurwa mu Cyiciro cya Kabiri.

Yagaragaje kandi ko ubwo yajuriraga muri Komisiyo ibishinzwe muri Ferwafa, muri Kamena, na yo yasanze abayobozi b’amakipe barafashe uwo mwanzuro ndetse nta tegeko rihari ryatuma aya makipe amanurwa mu Cyiciro cya Kabiri, ariko ikaba yarananiwe kuvuguruza icyemezo cya Komite Nyobozi.

Ikindi cyagaragajwe muri iyi baruwa y’amapaji atanu ni uko Gicumbi FC na Heroes FC zari zasabye ko ikibazo cyazo kigirwa mu nama y’Inteko Rusange, ariko Perezida wa Ferwafa wayiyoboye ku wa Gatandatu, akanga ko gifatwaho umwanzuro binyuze mu matora, yemeza ko icyemezo cyafashwe ari ntakuka.

Aya makipe yombi yasabye RGB, “Gusaba Ferwafa ko ibyemezo byafatiwe Gicumbi FC na Heroes FC mu buryo budakurikije amategeko bikurwaho.”

“Gusaba FERWAFA gukurikiza amategeko shingiro mu ifatwa ry’ibyemezo bireba abanyamuryango bayo no gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko shingiro ya Ferwafa nk’umuryango utari uwa Leta.”

Hari kandi “Gusaba Ferwafa guhuza amategeko shingiro n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta rya 2012, by’umwihariko inteko rusange igasubizwa ububasha bwayo kuko ari rwo rwego rukuru rw’umuryango ndetse akaba ari yo izajya ifata ibyemezo ku bibazo bifite aho bidateganyijwe mu mategeko.”

“Gusaba ko ingingo ya 28, igika cya 1, y’amategeko ngengamikorere ya Ferwafa, ivugururwa kuko iteza urujijo ku bubasha bwa Komite Nyobozi kandi ikaba inyuranye n’amategeko shingiro ya Ferwafa.”

Amakipe yombi yitabaje RGB mu gihe Minisiteri ya Siporo iherutse gusaba Ferwafa gufata ingamba ku buryo ibibazo biyabarizwamo byajya bikemuka bitabanje guhesha isura mbi siporo muri rusange.

Heroes FC yabonye amanota 3 ya mbere muri shampiyona – IMVAHONSHYA

(Src:Igihe)

Comments are closed.