Gicumbi: Gitifu w’Umurenge wa Rukomo yatawe muri yombi kubera kunyereza umutungo.

6,481
Nyagatare-Rukomo: Amashuri bubakiwe azavuna abana babo amaguru – igisabo.rw

Umukozi ushinzwe uburezi ndetse n’abandi babiri batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abayobozi batatu bo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi bakurikiranyweho kunyereza umutungo no gukoresha nabi ugenewe kubaka ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Rukomo, Akarere ka Gicumbi.

Abakurikiranywe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rukomo, Niyitegeka Alphonse, Ushinzwe Uburezi muri uyu murenge, Niyonzima Wellars na Tumurere Christian wakoraga nk’Umubaruramari bo muri uyu murenge.

Aba bayobozi batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ku wa 20 Mata 2021.

Bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, aho banyereje umutungo usaga million 25Frw bavuga ko bishyuye ibikoresho byo kubaka ibyumba by’amashuli kandi bitarigeze bigemurwa.

Uretse iki cyaha banakoze ikosa ryo kwishyura nkana amafaranga arenze ku yateganyijwe mu masezerano ndetse banishyura rwiyemezamirimo bashingiye ku masezerano yarangiye.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba.

Ati “Iperereza rirkomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

Yavuze ko abantu bakwiye kwirinda gusesagura cyangwa kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro kuko uzabigerageza atazihanganirwa.

Yagize ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese unyereza umutungo wa rubanda ashinzwe kugenzura awukoresha mu nyungu ze bwite ndetse no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.’’

Ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Gicumbi District - Wikipedia

Comments are closed.