Umwalimu arashinjwa kwiyita umwavoka akarya umukecuru ibihumbi 400

5,115
Kwibuka30
Ruhango: Abakozi 104 bahinduriwe imirimo - Kigali Today

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukurikiranye umwalimu witwa Fils ku cyaha cyo kwiyita umwavoka agatekera umutwe umukecuru amurya ibihumbi 400

Mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, hari umwalimu witwa Munyakazi Fréderick bakunze kwita Fils ukurikiranyweho icyaha cyo kwiyita umu avocat maze agatekera umutwe umukecuru bigera aho amurya amafranga agera ku bihumbi magana ane y’u Rwanda (400,000frs).

Aya makuru yemejwe n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda binyuze mu ijwi ry’umuvugizi warwo Dr Thierry Murangira, ku murongo wa terefoni Dr Thierry yavuze ko uburyo uwo mwalimu yamenye ko umugabo w’umukecuru witwa Mukeshimana Christine afunze, maze nawe amubwira ko yamubera umwunganizi mu by’amategeko ko nawe agomba kumuha igihembo cy’amafranga angana n’ibihumbi 400 byose.

Dr Thierry uvugira RIB yagize ati:”...Uriya mwalimu yahawe igice cya mbere kingana n’ibihumbi 200 agihabwa n’uriya mubyeyi kugira ngo azamwunganire mu mategeko, igihe cy’urubanza uriya mukecuru yageze mu rukiko ategereza ko umwunganizi we aza araheba…”

Kwibuka30

Dr Murangira Thierry yakomeje avuga ko urukiko rwamubajije aho umwunganizi we ari undi avuga ko ataraza, abajijwe amazina basanga uwo avuze atari ku rutonde rw’abunganizi mu by’inkinko ko ahubwo ari umwalimu.

Kugeza ubu uwo mwalimu ntaraboneka kuko bivugwa ko yacitse, akaba amaze amazi atatu yose yarabuze.

Icyaha kiramutse gihamye uriya Mwarimu ashobora guhanishwa igihano cy’imyaka 2-3 n’ihazabu ya miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5Frw.

Naho ku cyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, kimuhamye ashobora guhanishwa igifungo cy’ukwezi 1 cy’amezi 6 akanatanga n’ihazabu y’ibihumbi biri hagati ya 500 na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.