Gicumbi: Muzehe Rugwabiza wari warabuze, yasanzwe mu ishyamba yarapfuye

2,267
Kwibuka30

Umusaza w’imyaka 66 yari yaraburiwe irengero mu minsi ishize, baraye bamusanze mu gashyamba atakirimo umwuka.

Umusaza witwa Rugwabiza wo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Kaniga, akagali ka Nyarwambu, ho mu mudugudu wa Kinogo yari yarabuze mu mpera z’icyumweru gishize, ariko amakuru akavuga ko yaraye asanzwe mu gashyamba gaherereye gafi n’umupaka atakirimo umwuka.

Umwe mu bo mu muryango we yavuze ko uyu musaza yari yarabuze kuwa gatandatu taliki ya 13 Mutarama 2024 babimenyesha bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze.

Kwibuka30

Yagize ati:”Twamubuze ku wa gatandatu nimugoroba, twagerageje gutabaza abashinzwe umutekano, batubwira ko twakomeza gushakisha, ejo nibwo twaje kumubona yapfuye mu gashyamba kari hafi n’umupaka wa Uganda ariko mu gice cy’u Rwanda

Uyu mugabo yavuze ko uwamubonye bwa mbere ari umuhungu we wari ufatanije n’abandi baturage gushakisha. Umunyamakuru wacu yagerageje kuvugana n’umuhungu we witwa De la Croix ati:”Umusaza twamubuze kuwa gatandatu n’imugoroba, ntiyatashye nk’ibisanzwe, twabonye bidasanzwe turatabaza maze tumusanga ari umurambo mu gashyamba nk’uko bari bakubwiye

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi madame Parfaite UWERA asaba abaturage kujya bigengesera mu gihe bari kugenda mu masaha akuze, bakirinda kunyura mu tuyira turimo umwijima.

(Inkuru ya UWERA Rehema/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.