Musenyeri Sinayobye yabujije abakristo kongera gupfukamira ishusho ya Padiri Obald

2,957
Kwibuka30

Musenyeri Sinayobye Edouard uyobora diyosezi ya Cyangugu yihanangirije abakristu gatolika guhagarika vuba na bwangu igikorwa cyo kujya bapfukamira ishusho y’ikibumbano ya nyakwigendera Padiri Obald.

Nyuma y’imyaka itatu yitabye Imana, mu Karere ka Rusizi, mu murenge wa Gihundwe, ku gasozi kiswe Ibanga ry’amahoro, hubatswe ikibumbano cy’ishusho ya Padiri Obald Rugirangoga, icyo gishushanyo gitahwa ku italiki ya 7 Mutarama 2024, mu muhango witabiriwe n’abakristu batari bake bavuga ko banyuzwe n’ubutumwa bwatangwaga na Padiri Obald igihe yari akibarizwa ku isi.

Kwibuka30

Mu ijambo rye, umu episikopi wa kiliziya gatolika Musenyeri Sinayobye, yasobanuye ko kuba padiri yarabumbiwe ishusho ari byiza, ko kureba iyo shusho bizajya byibutsa buri wese ubumwe bafitanye muri Kirisitu, bimufashe gushimira Imana yamuremye, yarangiza ikanamuhamagara, maze buri wese yiyumvishe ko agomba kumusabira ngo Imana imwiyereke, imwakire iburyo bwayo.

Ariko n’ubwo bimeze bityo, musenyeri sinayobye yibukije abakirisitu ko bidakwiye na gato gupfukamira iyo shusho, cyangwa gukora ikindi gikorwa icyo aricyo cyose kigamije guha icyubahiro icyo kibumbano kuko icyubahiro ikwiriye Imana yonyine, yagize ati:” Ntibikwiye rwose gupfukamira iri shusho cyangwa kugira indi myitwarire iranga icyubahiro, kigenewe Imana yonyine, Umuremyi w’ibintu byose. Ishusho rya Padiri Ubald ni ikimenyetso kidufasha kumwibuka no kumusabira. Si ikimenyetso kigaragaza ko ashyizwe mu nzego zo kuzaba umutagatifu.”

N’ubwo bimeze bityo, hari abakristo bavuze ko badakozwa ibyo musenyeri yabasabye cyane cyane ko hari abazirikana ubutumwa bwe, uwitwa Olive Mukamisha yagize ati:”Mu by’ukuri jyewe sinsenga Obald ariko nzi aho yankuye afashijwe n’Imana yakoreraga, nari ndwaye kanseri aransengera ndakira, ubu ndi muzima, nshatse nanamwiyambaza kuko kuri njye n’abandi bantu batari bake ni umutagatifu, ariko ntabwo ibyo bivuze ko namusenga”

Padiri Obald yapfuye mu bihe bya Covid-19 agwa muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, azwiho kuba yari umupadiri wakoraga ibitangaza harimo gukiza indwara nyinshi zananiranye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.