Gicumbi: Mwalimu Aimable yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka itatu (3)

7,383
Kwibuka30
RIB | The New Times | Rwanda

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwataye muri yombi Umwalimu witwa Aimable NDAMUKUNDA byuma yo gukekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka itatu y’amavuko.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rukorera mu Karere ka Gicumbi rwataye muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere umwalimu witwa AIMABLE NDAMUKUNDA wigishaga mu kigo cy’amashuri abanza cya GS NYABISHAMBI, cyo mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi.

Bwana Twizerimana Tharcisse uyobora by’agateganyo Umurenge wa Shangasha, yavuze ko uyu mwarimu yari afite imyaka 33 y’amavuko akaba yari ingaragu, yakomeje avuga ko yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuwa kabiri tariki ya 07 Nyakanga 2020, ubwo ababyeyi b’uyu mwana bari bamaze kubona umwana wabo afite ikibazo ndetse ko yafashwe n’uyu mwarimu we.

Gitifu yakomeje yabwiye umunyamakuru wa umuryango.rw ati:”“Nanjye ano makuru nayamenye mu masaha ya ninjoro mpamagawe n’Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bushara ubwo bari bamaze kuhageza uwo mwana”

Kwibuka30

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima yatubwiye ko umwana bamuzanye ndetse ko yagize ikibazo mpita mubaza amakuru y’uko byagenze.

Yambwiye ko ababyeyi b’uwo mwana bagiye guhinga mu gitondo batashye saiko ngo ntibabyitaho.Bigeze nimugoroba mu ma saa kumi n’ebyiri karongera karataka nibwo ababyeyi babonye ko hashobora kuba harimo ikibazo.

Aba babyeyi bamufashe baramukarabya barangije baramubaza bati “Byagenze bite?”arababwira ati “ uwo mwarimu niwe wamufashe.Nuko barebye basanga ngo hari amasohoro yamuguye ku itako.Bigeze mu ma saa tatu nibwo bakajyanye kwa muganga.Nibwo Umuyobozi w’ikigo nderabuzima yampamagaye saa yine.”

Umuyobozi nshingwabikorwa w’umusigire yavuze ko akimara kumenya aya makuru yahise ahamagara abashinzwe umutekano kugira ngo bashakishe uwo mwarimu hanyuma uyu mwana yoherezwa ku bitaro bya Byumba.

Uyu mwarimu ukekwa yafashwe mu ma saa kumi za mu gitondo ajyanwa ku murenge wa Shangasha hanyuma afatwa ibizamini kugira ngo barebe ko nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yamwanduje nka SIDA.

Leave A Reply

Your email address will not be published.