Japan: Imyuzure ikabije yahitanye abantu bagera kuri 50 mu gihugu cy’Ubuyapani

8,258
Kwibuka30

Igihugu cy’Ubuyapani kibasiwe n’imyuzure ikabije yahitanye abantu bagera kuri 50 bose

Amagepfo y’uburengerazuba bw’u Buyapani yibasiwe nimyuzure ikabije yamaze guhitana abagera kuri 50, mu gihe abandi 12 baburiwe irengero. Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bihutiye kugera ahabereye iyo myuzure ngo hatabarwe abaturage bazitiwe n’iyo myuzure n’inkangu kandi ibyo bikorwa birakomeje kuri uyu wa kabiri.

Imvura nyinshi iteganyijwe kugwa kugera ku wa Kane nk’uko bitangazwa n’Ikigo k’iteganyagihe mu Buyapani, cyatangaje ko hateganijwe imvura nyinshi yiganjemo inkuba, inkangu mu gice kinini k’ikirwa cya Kyushu mu magepfo y’Iburengerazuba bw’u Buyapani.

Umuyobozi w’Intara ya Kumamoto yibasiwe cyane n’imyuzure kimwe n’inkangu yatangarije Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa ko hari hamaze gupfa abantu 49, mu gihe abagera muri 50 bafite ibibazo by’umutima no guhumeka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi wo muri ako gace ka Kumamoto yagize ati: “Ntitwashyiraho itariki ntarengwa yo gushakisha, gusa tugomba kongera imbaraga tugasiganwa n’igihe. Ntiducika intege”.

Kwibuka30

Abagera kuri 12 nabo kugeza ubu baburiwe irengero, birakekwa ko nabo bapfuye.

bapolisi basaga 40 000, abacunga umutekano n’abagize itsinda ryo kwicungira umutekano bageze ahabereye iyo myuzure n’inkangu. Imigezi yahitanye ibiraro, imihanda ihinduka nk’ibiyaga ku buryo izo nzego z’ubutabzi zirimo kwifashisha ubwato cyangwa indege za kajugujugu gusa.

Nobuko Murakami w’imyaka 78 utuye muri ako gace akaba yasenyewe inzu n’inkangu, yagize ati:”Sinashoboye kuryama kubera urusaku rukabije rw’imvura. Mba hano, mpamaze imyaka 50 ariko sinari narigeze mbona imvura nk’iyi.”

Kentaro Oishi yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa ko yahamagawe ngo aze kugoboka abaturage bari bazitiwe n’imyuzure. Ati: “Mfite uburambe bw’imyaka 20 mu bijyanye na siporo yo mu mazi, ariko sindabona ibimeze nk’ibyo mbonye. Kuvugama mu mihanda yo mu mugi”.

14 mu bapfuye babaga mu nzu z’abageze mu zabukuru batashoboye gutabarwa ngo bakurwemo inzu yabo ihitanwa n’amazi. Gutabara abo bantu ntibyari byoroshye kubera gutinya icyorezo cya Koronavirusi. Kubahiriza intera byanagabanyije ubushobozi bwo kubakirwa ku buryo bwihuse, mu gihe ubutabazi bwarebaga abantu abantu benshi.

Mu Mujyi wa Yatsushiro, abayobozi bahinduye inzu y’imikino aho gucumbikira abagizweho ingaruka n’imyuzure bategeranye. Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri ako gace, abaturage bamwe bahisemo kuryama mu modoka zabo mu rwego rwo kwirinda kuba bakwandura koronavirusi.

U Buyapani bubarurwamo abantu 20 000 barwaye icyorezo cya koronavirusi na 1 000 bahitanwe nacyo. Uretse kuba ubukerarugendo bwarasubiye inyuma kubera koronavirusi, ibyo biza karemano na byo bije byoyongeraho mu bihe bibi.

This image has an empty alt attribute; its file name is Izi-ni-inzu-zashenywe-nibiza-birimo-imyuzure-i-Kumamoto-mu-Buyapani.jpg
Leave A Reply

Your email address will not be published.