Gicumbi: Polisi yatesheje abarembetsi litiro 698 za kanyanga batatu barafatwa

4,485
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi ikomeje ibikorwa byo kurwanya abinjiza mu Rwanda kanyanga.  Mu ijoro rya tariki ya 22 na 23 Kamena abapolisi bafatanije n’izindi  nzego z’umutekano n’abaturage bafashe litiro 698 za Kanyanga zarimo kwinjizwa mu Rwanda. Zafatiwe mu mirenge ya Cyumba na Rushaki, batatu mu barembetsi  barimo  kwinjiza  izo kanyanga barafashwe  abandi baracika.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Minani yavuze ko Polisi yari ifite amakuru ko hari abantu bagera kuri 60 bagize itsinda ry’abantu bazwi ku izina ry’abarembetsi  bagiye  kwinjiza kanyanga mu Rwanda bazikuye mu gihugu cya Uganda.  Abapolisi bakimara  kumenya  ayo makuru batangiye ibikorwa byo gufata abo bantu hafatwamo batatu abandi bariruka baracika.

Yagize ati” Abaturage baduhaye amakuru dutegura ibikorwa byo gufata bariya bantu. Batatu bafatiwe mu Murenge wa Rushaki  bagenzi babo bariruka ariko bateshwa Litiro 600 za Kanyanga, mu Murenge wa Cyumba  hafatiwe litiro 98 zari zifitwe n’abantu batandukanye ariko bose bikanze inzego z’umutekano bazikubita hasi bariruka.”

Abafashwe ni  Tuyisingize Théofile w’imyaka 18, Hakuzimana Eric w’imyaka 18 na  Nsengimana Eugene w’imyaka 17 bose bafatiwe  mu Murenge wa Rushaki  mu Kagari ka Karurama, Umudugudu wa  Izinga.

SP Minani yakomeje akangurira abantu bagifite ingeso mbi yo kujya mu gihugu cya Uganda cyangwa mu bindi bihugu kuzanayo ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bicuruzwa bya magendu ko babicikaho kuko nta mahirwe bazabigiriramo.

Kwibuka30

Ati” Mu turere twa Gicumbi, Burera na Musanze hari abantu bazwi ku izina ry’abarembetsi bazwiho kujya mu gihugu cya Uganda bakavanayo ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bya magendu. Inama twabagira ni uko babireka bagashaka indi mirimo yemewe n’amategeko bakora kuko abenshi ari urubyiruko bagifite imbaraga zo gukorera Igihugu. Yabibukije ko biriya bakora ari ibyaha bihanwa n’amategeko ndetse  bashobora kubiburiramo ubuzima  bitiranijwe n’abagizi ba nabi.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi  yongeye kwibutsa abaturage ko nta muntu wemerewe kujya mu gihugu cya Uganda kubera ikibazo cy’icyorezo cya COVID-19 kiri muri kiriya gihugu. Abibutsa ko bashobora kukivanayo bakaza kucyanduza abandi baturarwanda, yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru abasaba  gukomereza aho.

Abafashwe  babanje gupimwa icyorezo cya COVID-19 mbere y’uko bajyanwa mu kato  nyuma bazashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rushaki. Kanyanga  zafashwe  zabanje guterwa imiti mbere yo kuzimena.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

(Src:RNP)

Leave A Reply

Your email address will not be published.