Kayonza: Polisi yafashe abantu bari bagiye gukwirakwiza urumogi

4,730

Kuri  uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kamena  Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa  Ndego  yafashe abantu bane bacyekwaho icyaha cyo gukwirakwiza  urumogi mu baturage, ni urumogi rungana n’ibiro 20, bafashwe bagiye kurucuruza mu Murenge wa Kabarondo. Abarufatanwe ni  Ntakirutimana Joseph, Byiringiro Obed, Tuyizere Joseph na Nsengiyumva Thomas.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kayonza, Senior Superintendent of Police (SSP) Alex Fata yavuze ko habanje gufatwa Tuyizere Joseph na Nsengiyumva Thomas biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bafatirwa mu Mudugudu wa Gasabo, Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Ndego.

Yagize ati “Mu gihe cya saa tanu za mu gitondo abaturage baduhaye amakuru ko aba basore bombi bafite ibikapu bakeka ko haba harimo ibiyobyabwenge bakaba bahagaze mu cyapa bategereje  imodoka. Tukimara guhabwa ayo makuru twahise tugenda tubasanga aho mu cyapa turebye muri ibyo bikapu bari bafite dusanga mu gikapu cya Tuyizere Joseph harimo ibiro 15 by’urumogi mu cya Nsengiyumwa Thomas dusangamo ibiro 5 byose hamwe ari biro 20 by’urumogi.”

SSP Fata avuga ko abapolisi babajije abo basore aho bari bajyanye urwo rumogi bavuga ko bari bagiye kurukwirakwiza mu bakiriya babo bo mu Murenge wa Kabarondo bakaba ngo bari barukuye mu isanteri ya Isangano mu Kagari ka Isangano muri uwo murenge wa Ndego.

Ati “Bariya basore bamaze gufatwa bavuze ko urumogi  baruhawe n’uwitwa Ntakirutimana Joseph na Byiringiro Obed, twahise tujyayo nabo tubafata mu masaha ya saa munani z’amanywa, bikaba bikekwa ko urwo rumogi barukura mu gihugu cya Tanzania.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kayonza yasabye abacuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko byangiza ubuzima bw’ababikoresha, bikadindiza iterambere ndetse n’ubifatanwe agafungwa imyaka myinshi. Yashimiye abaturage bafasha inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha n’ikindi cyose cyaba intandaro yo guhungabanya umutekano.

Aba bose uko ari bane bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndego kugira ngo ngo hakorwe iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

(Src:RNP)

Comments are closed.