Gicumbi: Umugabo w’imyaka 35 n’umukobwa we baraye bakubiswe n’inkuba barapfa

9,719
Kwibuka30

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri, mu murenge wa Kaniga, akagari ka Gatoma mu mudugudu wa Rugarama muri Gicumbi, inkuba yakubise umugabo w’imyaka 35 n’umwana we w’umukobwa w’imyaka umunani, bitaba Imana.

Iyi nkuba yabakubise ubwo imvura yari itangiye kujojoba, ibakubitira aho bari bagiye murima guhinga.

Bamwe mu baturage babonye uko byagenze bavuga ko byabaye nk’ibitunguranye kuko imvura yari itaratangira kugwa.

Kwibuka30

Hategekimana Sylverien yagize ati “Nakoraga hafi yaho yakoraga, nkihagera mbese nahise nsanga umwana we byarangiye kuko yamukubise mu mutwe umusatsi wose irawubabura no mu gituza hose irahangangahura n’ imyenda ye yose yahiye ishiraho”.

Yakomeje agira ati “Se na we ntabwo yamubabuye , ariko bisa nk’aho yagize igihunga, hashize umunota umwe nawe ahita apfa.”

Uyu mugabo asize umugore n’abana batatu. Imirambo y’abitabye Imana yahise ijyanwa ku bitaro mu gihe hitegurwaga kubashyingura.

Umukozi ushinzwe imicungire y’ibiza mu karere ka Gicumbi, Twagirayezu Edouard, yasabye abaturage kujya birinda kugama munsi y’ibiti n’ibindi byose bishobora gukurura inkuba.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.