Umuvandimwe wa Paul Pogba yatawe muri yombi akekwaho kumucurira imigambi y’ubwambuzi

9,604
Kwibuka30

Inzego z’ubutabera zo mu Bufaransa zataye muri yombi abantu bane, bakekwaho uruhare mu mugambi w’ubwambuzi bwakorewe Paul Pogba, ukinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa na Juventus yo mu Butaliyani.

Mu iperereza rimaze iminsi rikorwa, hatawe muri yombi abarimo umuvandimwe wa Pogba, Mathias w’imyaka 32.

Ikinyamakuru Le Monde cyatangaje ko Mathias n’abandi bantu batatu, bafashwe mu bihe bitandukanye ku wa Kabiri tariki 13 no ku wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022.

Amakuru yemeje ko Mathias Pogba “yishyikirije abagenzacyaha ubwe” kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita, ahita afungwa.

Umwunganizi we mu mategeko, Richard Arbib, yanze kugira icyo atangaza kuri iki cyemezo. Ni kimwe n’umwavoka wa Paul Pogba, Rafaela Pimenta.

Abo uko ari bane bafunzwe mu iperereza ryatangijwe ku wa 2 Nzeri n’Ubushinjacyaha bwa Paris, hakurikiranwa abantu bahuriye mu mugambi w’ubwambuzi no kurema agatsiko k’abagizi ba nabi.

Paul Pogba yatanze ikirego binyuze mu bushinjacyaha i Turin, ku wa 16 Nyakanga 2022.

Kwibuka30

Ubuyobozi bwo mu Butaliyani, ku wa 1 Kanama bwamenyesheje ubushinjayaha bwa Paris ibijyanye n’icyo kirego, butangira kugikurikirana.

Paul Pogba yaje guhamagazwa ku biro bishinzwe amaperereza ku byaha byateguwe, mu mujyi wa Naterre.

Icyo gihe yatanze ubuhamya avuga ko abantu barimo inshuti ze zo mu bwana, guhera muri Werurwe bamuhoza ku nkeke, ndetse ngo umunsi umwe baje kumujyana ahantu, bamushinja kutabafasha mu bijyanye n’amikoro.

Nyuma ngo abantu bafite imbunda baje kumusaba kubaha miliyoni 13 z’amayero, harimo miliyoni 2 z’amayero ngo yagombaga kubaha ako kanya.

Muri icyo gihe ngo yaje kubaha €100,000 gusa, kubera amabwiriza ya banki atamemerera kubikuza amafaranga menshi cyane, icyarimwe.

Ayo mafaranga ngo bamwakaga harimo miliyoni imwe ku mwaka, uhereye ubwo yatangiraga gukina umupira w’amaguru by’umwuga, afite imyaka 16.

Ni umugambi byakomeje kuvugwa ko Mathias awufitemo uruhare, ndetse aheruka gutangaza ko hari amakuru ashaka gushyira hanze ku muvandimwe we.

Mu gihe ibyaha byabahama, Mathias n’abandi batatu bafunganywe, bashobora gufungwa imyaka 20.

Leave A Reply

Your email address will not be published.