Gicumbi: Umugabo yahitanywe n’amacupa 12 y’inzoga yari yategewe.

5,298
Kwibuka30
Mu Rwanda Coronavirus yageze no mu Ntara, Akarere ka Gicumbi habonetse  abanduye 6 – Ibazenawe.com – Amakuru agezweho, udushya n'udukoryo
Mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umugabo wategewe kunywa amacupa 12 y’inzoga ya Nguvu nyuma akaza gupfa.

Uyu mugabo ngo yategewe na bagenzi be kumara amacupa 12 bivugwa ko ari ayo mu bwoko bwa Nguvu. Nyuma yo kuzinywa, ngo yumvise atameze neza, aza gupfira mu rugo rwa mugenzi we.

Kwibuka30

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yemeje aya makuru, avuga ko umurambo wa Tuyisenge wajyanywe mu Bitaro bya Byumba kugira ngo harebwe niba koko uyu mugabo yishwe n’izi nzoga.

Yagize ati “Ni byo uyu mugabo twasanze yapfiriye mu rugo rw’uwitwa Ntirenganya Dieudonné alias Serunaga, umurambo wajyanywe mu Bitaro bya Byumba, naho Serunaga yashyikirijwe Sitasiyo ya RIB ya Rutare kugira ngo ikurikirane iby’uru rupfu.”

Uyu muyobozi yasabye abantu gukomeza kwirinda amateraniro atubahirije amategeko, cyane cyane muri iki gihe igihugu kigihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Icyo dusaba abaturage, ni uko mu gihe tugihanganye na Covid-19, bakubahiriza amabwiriza hirindwa gukora utubari two mu ngo, cyane ko bikekwa ko uyu mugabo yarimo gusangira na bagenzi be inzoga mu rugo rumwe, ari na zo bikekwa ko zamuviriyemo urupfu.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.