Prezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare babiri.

5,169
Kwibuka30
Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare babiri, umwe ahabwa  inshingano nshya - Kigali Today

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare babiri barimo Lt. Col Innocent Munyengango wahawe ipeti rya Colonel, anagirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Igenamigambi mu Gisirikare, J5.

Kwibuka30

Undi wazamuwe mu ntera ni Lt. Col Claver Karara wahawe ipeti rya Colonel.

Uyu musirikare yari asanzwe akora muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, ashinzwe ibikorwa bya gisirikare, Defense Attaché.

Lt. Col Munyengango yigeze kuba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu Ukwakira 2017 kugera mu Ugushyingo 2020.

Leave A Reply

Your email address will not be published.