Gicumbi: Umugore arashinjwa kwica umugabo we afatanyije n’abana

3,578

Umugore wo mu Karere ka Gicumbi akurikiranyweho kwica umugabo we afatanyije n’abana be maze bakajugunya umurambo mu musarane.

Dosiye iregwamo umugore n’abana be babiri yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi ku wa 7 Gashyantare 2023. Bashinjwa kwica umugabo w’imyaka 45 wari utuye mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi.

Nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru, uyu mugabo yakubiswe umuhini kugeza apfuye nyuma ababikoze bajugunya umurambo mu musarane.

Icyaha bagikoze ku wa 24 Ukuboza 2022 biturutse ku makimbirane hagati y’umugabo n’umugore yaje kugera ku ntera y’aho umugore n’abana be bafata umuhinibakubita umugabo kugeza ashizemo umwuka barangije kumwica bamujugunya mu musarane barawutaba bateraho insina.

Umuvandimwe wa Nyakwigendera yakomeje kubaza aho Nyirurugo ari, abana n’umugore bakavuga ko batazi aho yagiye, nibwo yiyambaje inzego zibishinzwe ziza gutahura aho bamujugunye bamukuramo, abandi na bo bashyikirizwa ubutabera.

Icyaha nikibahama bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, hashingiwe ku Ngingo ya 107 y’itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Comments are closed.