Gicumbi: Umusore w’imyaka 17 arakekwaho kwica umwana akamumanika mu giti
Manishimwe Emmanuel w’imyaka 17, arakekwa kwica Dushimiyimana Diane w’imyaka ine (4) wari nk’umuvandimwe we, akamumanika mu giti.
Ibi byabaye mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Ukwakira 2022,bibera mu Murenge wa Kageyo, Akagari ka Nyamiyaga, Akarere ka Gicumbi.Amakuru avuga ko uyu musore yaje kurerwa mu rugo rwa Hakorimana ari nawe se wa nyakwigendera avuye mu Murenge wa Rutare muri aka Karere, agashyirwa mu ishuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamiyaga, CYABAZAYIRE Christine, yahamirije aya makuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu musore koko yarerwaga muri urwo rugo, avuga ko intandaro y’urwo rupfu itaramenyekana.
Yagize ati” Ni umusore bakiriye nk’umwana uje kuhaba, yari ahamaze imyaka itatu aba muri urwo rugo. Uwo ukekwa kwica yasanze afite amezi atatu.”
Yakomeje agira ati:“Impamvu ntiramenyekana, umurambo wabonetse mu ishyamba mu giti, hafi y’iwabo amanitse, yamaze gushiramo umwuka.”
Gitifu yasabye ababyeyi kuba amaso no kumenya abo bazana kurera aho baturuka.
Yagize ati:”Ikintu twabwira ababyeyi , ni ukwakira umuntu ari uko wamenye amakuru ye kuko nkeka ko batari bamuzi .Ikindi ni ukutagira uburangare ku muntu usigiye umwana.”
Kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro ariko amakuru avuga ko uwo musore yavugaga ko yakoraga nk’umukozi, adahembwa, ibyo bikamutera umujinya.
Ukekwa yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwa Shangasha. Ni mu gihe iperereza ryo rikomeje kuri urwo rupfu.
Comments are closed.