USA yahakanye kuba ariyo iri inyuma y’igitero cy’ubucengezi cyagabwe mu Burusiya

3,762
Kwibuka30

Leta zunze ubummwe za Amerika zahakanye kuba kuba arizo ziri inyuma y’igitero cy’abacengezi giherutse kugabwa ku taka bw’Uburusiya kikangiza ibitari bike.

Ubuvugizi bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika bwatangaje ko bwitandukanije n’igitero cyakozwe bucengezi kigabwa ku butaka bwa Russia, usibye kucyamagana kubera ko cyibasiye abasivili, Leta Zunze ubumwe za Amerika zavuze ko nta ruhare na rutoya rwa USA ruri muri icyo gitero.

Ibi bitero byabaye mu ijoro ryyo kuri uyu wa mbere, byibasira agace ka Belgorod kari ku mupaka wa Ukraine n’igihugu cy’Uburusiya, igihugu kimaze igihe cyarigaruriye ubutaka butari buto bw’igihugu cya Ukraine.

N’ubwo Leta Zunze ubumwe za Amerika zigaramye iby’icyo gitero, Uburusiya bwatangaje ko hari zimwe mu modoka zakoreshejwe n’abo bacengezi zo mu bwoko bwa Humvee, akaba ari imodoka zikorerwa mu gihugu cya Amerika.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko azi “amakuru azenguruka ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi” avuga ko intwaro zatanzwe n’Amerika arizo zakoreshejwe, ariko yavuze ko igihugu cye “gishidikanya kugeza ubu ku kuri kw’aya makuru”.

Kwibuka30

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri, Matthew Miller yongeyeho ati:”Ukraine ni yo irebwa n’uburyo bwo gukoramo iyi ntambara“.

Mu Burusiya, abatuye mu byaro byo mu karere ka Belgorod hafi y’umupaka na Ukraine bahungishijwe, nyuma yuko ibyo byaro birashweho ibisasu bya rutura.

Uburusiya buvuga ko 70 mu bateye bwabishe, ndetse bwashimangiye ko abo barwanyi ari Abanya-Ukraine.

Nubwo bimeze bityo na none, Ukraine nayo yahakanye kuba ariyo yagabye ibyo bitero, ndetse amatsinda abiri yitwara gisirikare y’Abarusiya atavuga rumwe na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin avuga ko ari yo yagabye icyo gitero.

(Inkuru ya Raissa Akeza)

Leave A Reply

Your email address will not be published.