Gicumbi: Umuyobozi w’ishuri akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana amubeshya ko azamuhesha amanota meza mu kizami cya Leta

7,649

Umuyobozi w’Ishuri wo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa warangije mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, amwizeza ko azamuhesha amanota menshi mu kizaminzi cya Leta.

Uyu murezi w’imyaka 48 y’amavuko, akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 18 wakoze ikizamini cy’icyiciro rusange.

Icyaha gikekwa kuri uyu muyobozi w’Ishuri, cyakozwe mu ntangiro z’uku kwezi ariko yatawe muri yombi kuri uyu wa 25 Kanama 2022.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru, ati “Ukurikiranywe yasambanyije umwana amwizeza kuzamufasha kuzagira amanota meza mu kizamini cya Leta.”

Dr Murangira yavuze ko iki cyaha cyabaye nyuma yuko uyu mwana wasambanyijwe arangije ibizamini bye.

Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko aya mayeri yo kwizeza abana, ari bwo buryo bukoreshwa n’abasambanya abana bakababeshya ibidashoboka.

Yaboneye kwibutsa Abanyarwanda ko RIB itazigera yihanganira na busa uwo ari we wese uzishora mu byaha nk’ibi byo gusambanya abana bitwaje imyanya bafite.

Yagize ati “Ntibyumbikana ukuntu abantu bitwaza imyanya bafite kugira ngo bakore ibyaha binyuranye.”

Uyu muyonozi w’Ishuri ubu acumbikiwe kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Byumba kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwe Ubushinjacyaha.

(Src: Radio10)

Comments are closed.