Gisagara: Habimana ukekwaho kwica abantu 2 yatawe muri yombi

4,590
Kwibuka30

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Jean Felix Habimana, umugabo ukekwaho icyaha cyo kwica abantu babiri mu mpera z’icyumweru gishize ku italiki 13 Gicurasi 2023.

Uyu mugabo Habimana arakekwaho kwica uwitwa Nyirabavakure Vestine na Tuyihorane Jean bo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora tariki 13 Gicurasi 2023, bikaba bivugwa ko afunganywe n’uwitwa Candida Hagenimana bivugwa ko ariwe waba waramutumye kwica ba nyakwigendera kubera ko ariwe ngo wabatumye kwica ba nyakwigendera kubera ikibazo cy’amasambu bari bafitanye.

Kwibuka30

RIB yatangaje ko abo bose bafungiwe kuri station ya RIB iri Kacyiru na Kicukiro.

Yagize iti:”RIB iributsa umuntu wese ko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha cy’ubugome, gihanwa bikomeye n’amategeko ahana mu Rwanda, kandi ko nta wemerewe kwihanira, ko mu gihe havutse amakimbirane hagati y’abantu, basabwa kwegera inzego z’ubutabera kugira ngo zibakiranure“.

Icyaha cy’ubwicanyi gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo cya burundu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.