Malawi: Abarenga 20 baburiwe irengero nyuma y’uko imvubu ikubise ubwato

2,681
Kwibuka30

Abantu nibura 20 baburiwe irengero muri Malawi nyuma y’uko ubwato bubaje mu giti bagendagamo bukubiswe n’imvubu bukibirandura mu mazi y’umugezi wa Shire mu karere ka Nsanje ko mu majyepfo y’igihugu.

Robert Nayeja, umutegetsi wo mu karere ka Nsanje, yavuze ko ubwo bwato bwari butwaye abantu bagera hafi kuri 37 bari barimo bajya mu mirima yabo yo mu gice gisubira kuri Mozambique, nkuko byatangajwe na televiziyo MBC ya leta ya Malawi.

Polisi yemeje ko hari umurambo w’uruhinja, rwari ruri muri abo bagenzi ubwo berekezaga mu murima, wakuwe muri uwo mugezi.

Kwibuka30

Umupolisi mukuru Agnes Zalakoma yabwiye igitangazamakuru VOA ko umubare w’abapfuye witezwe kwiyongera kandi ko abapolisi n’amatsinda y’abakora ubutabazi bakomeje gushakisha ababuriwe irengero.

Depite uhagarariye ako karere yavuze ko uwo mugezi urimo ingona n’imvubu nyinshi kandi ko amato (ubwato) akorera muri ako gace atari amato akoreshwa na moteri.

Iyi mpanuka y’ubwato ibaye iya gatatu ipfiriyemo abantu muri uyu mugezi mu gihe cy’imyaka itatu ishize.

Malawi irimo kuva mu bihe bigoye ubwo mu kwezi kwa Werurwe (3) uyu mwaka, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga ukaze yicaga abantu bagera kuri 511, abandi 533 baburirwa irengero.

Leave A Reply

Your email address will not be published.