Gisagara: Imiryango 318 yasezeranye imbere y’amategeko
Imiryango igera kuri 318 yabanaga mu buryo butazwi n’itegeko, yafashe umwanzuro wo gusezerano imbere y’ubuyobozi bwa Leta nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe hafi mu mirenge yose igize ako Karere.
Kuri uyu wa kane taliki ya 25 Gicurasi 2023, imiryango igera kuri 318 yo mu Karere ka Gisagara yasezeranye imbere y’amategeko ya Leta, ni nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe mu mirenge yose yo muri ako Karere, ubukangurambaga bwari bugamije gushishikariza imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko kwihutira gusezerana imbere y’amategeko y’igihugu.
Ku ikubitiro, mu murenge wa Mukindo, imiryango 120 yafashe umwanzuro wo gusezerana imbere y’amategeko mu buryo buteganywa na Repubulika y’u Rwanda, aba bakaba abafashe uyu mwanzuro nyuma y’impanuro zinyuranye zo kubaka umuryango utuje, utekanye kandi uteye imbere zatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana Rutaburingoga Jerome.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Bwana Jerome wayoboye iyo mihango nk’intumwa ya Leta mu isezeranywa, yabwiye iyo miryango ko kizagabanya amakimbirane mu miryango kdi kizarengera by’umwihariko umwana n’umugore.
Nyuma yo kurahirira imbere y’Ubuyobozi n’imbaga y’abaturage kdi bafashe ku ibendera ry’igihugu, abasezeranye basinyiye imbere y’Umuyobozi w’Akarere ko bazubahiriza ayo masezerano, bakabana neza nk’uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abiteganya.
Meya Rutagiringoga yibukije ko gusezerana imbare y’amategeko y’igihugu bifitiye akamaro buri wese mu muryango.
Umuyobozi w’Akarere Bwana RUTABURINGOGA Jerome yavuze ko abantu bakwiye kurekagutekereza ko inyungu zo gusezerana imbere y’amategeko biri mu nyungu z’umugore, ko ahubwo ari ku nyungu za buri wese ubarizwa mu muryango.
Ikibazo cy’ingo zibanye zitarasezera mu buryo bwemewe n’amategeko cyakomeje kuba ku ntandaro z’amakimbirane mu miryango, ndetse hamwe na hamwe bikaviramo urugomo n’impfu za hato na hato mu bakoze umuryango, ubuyobozi bw’Akarere burasanga gusezeranya abantu mu kivunge gutya nyuma yo kubasobanurira ubyiza n’umumaro wabyo, bizagabanya amwe mu makimbirane ashingiye ku mitungo.
Comments are closed.