Gisagara: Moise w’imyaka 20 yafatanywe amasashe 6,000 na “Sukariguru” akura i Burundi.

8,661

Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Ndora mu Kagari ka Gisagara yafashe Hategekimana Moïse w’imyaka 20 afite amasashe ibihumbi 6,000 n’udupfunyika 1,000 tw’isukari zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya Sukariguru.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa Hategekimana byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamubonye ajyanye ku isoko ayo masashe n’isukariguru.

Ati: “Abaturage bari bafite amakuru ko afite amasashe na turiya dusukari, bahamagaye abapolisi baza kumureba basanga abifite mu gikapu. Amaze gufatwa yavuze ko yari agiye kubigurisha mu bacuruzi bo mu gasantire ka Ndora.”

Hategekimana yavuze ko ibyo bintu yafatanywe ubusanzwe abikura mu gihugu cy’u Burundi mu buryo bwa magendu.

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru, abibutsa ingaruka zituruka ku masashe, ingaruka ziganjemo kwangiza ibidukikije.

Ati: “Inzobere mu by’ibidukikije bavuga ko ariya masashe agira ingaruka ku bidukikije harimo gutuma ubutaka butera kuko aho yageza atabora, hari n’abayatwika umwotsi wayo ukangiza ikirere. Turiya dusukari na two nta bwo twujuje ubuzirange kuko twamaze kumenya ko turi mu byo bifashisha bakora za nzoga zitujuje ubuziranenge.

Yabibukije ko amategeko ahana umuntu wese ufatanywe amasashe, Hategekimana yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Ndora kugira ngo hakorwe iperereza.

Polisi y’u Rwanda imaze igihe iri mu bikorwa byo kurwanya icuruzwa ry’amasashe kuko no mu minsi ishize mu Karere ka Nyagatare umuturage yafatanywe amasashe imihumbi 20.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe rivuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 12 y’iryo tegeko ivuga ko umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Comments are closed.