Abagabo bibukijwe ko ihame ry’uburinganire nabo ribareba.

9,268
Kwibuka30
How businesses can benefit from women in boardrooms | The New Times | Rwanda

Rose Rwabuhihi, Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda GMO yibukije abagabo ko nabo barebwa ndetse na cyane n’ihame ry’uburinganire mu muryango.

Akenshi iyo havuzwe uburinganire, humvikana umugore. Si ko biri nk’uko byatangajwe n’ Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda GMO, Rose Rwabuhihi, ko ahubwo bivuga amahirwe angana ku mugabo n’umugore, ku mukobwa n’umuhungu.

Ibi Rwabuhihi yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri RBA ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2020 kibandaga ku ruhare rw’Inzego z’ibanze zifite mu kwimakaza ihame ry’Uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Rose Rwabuhihi yagize ati: “Kenshi iyo abantu bavuga ihame ry’uburinganire batekereza umugore. Ubundi bireba buri wese ngo agire amahirwe kimwe na mugenzi we, ari imirimo, ari amashuri buri wese abe abifiteho uburenganzira, buri wese agira amahirwe, ni ihame. Ni uko mu ngeri zombi umukobwa n’umuhungu, umugore n’umugabo amateka y’igihe kirekire abagore n’abakobwa ntibahawe ubushobozi, umwanya ngo bagaragaze ubushobozi bwacu.”

Yavuze ko mu bukangurambaga bakoze mu Karere ka Gatsibo basuye amashuri 91 mu Mutara ariko bagashakisha umugore nk’urushinge rwatakaye, ukabona kuyobora ikigo byabaye iby’abagabo, ariko wareba mu mashuri abanza abagore ni bo benshi.

Uko uzamuka mu yisumbuye no muri kaminuza abagore ukababura ni yo mpamvu bigenda bigaruka uko havuzwe uburinganire hakaniyongeraho umugore.

Yongeyeho ko byose bifite imvano mu mateka, imico yacu itaremereraga abagore kugaragara mu mirimo imwe n’imwe.

Kwibuka30

Ati “Abagore ntibakurira inzu. Nko gukurungira bisaba kunama, guca bugufi byari iby’abagore ariko byagera ku kuzamuka, gushyiraho igisenge byari iby’abagabo. Si ukuvuga ko batari bashoboye noneho ab’ubu akaba ari bo bashoboye, ahubwo ntibahawe amahirwe yo kugira go berekane ubwo bushobozi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard we yavuze ko ihame rw’uburinganire riteganywa n’amategeko kandi ari ingenzi mu iterambere. Ati: “Uburinganire n’ubwuzuzanye ni ihame riteganywa n’Itegeko Nshinga. Dukora ubukangurambaga buhoraho kugira ngo iri hame rikomeze gucengera kandi ryubahirizwe uko bikwiye mu nzego zose mu Karere kacu.”

Sengoga Jean Marie Vianney, Umukuru w’Umudugudu wa Rugarama, mu Karere ka Gatsibo yavuze ko Abayobozi b’Inzego z’ibanze ari bo umuturage yitabaza iyo agize ikibazo, ari akarengane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina igihe ribaye kuko baba bari hafi ye.

Ati: “Mu mudugudu dushishikariza abaturage gutanga amakuru ku gihe kugira ngo uwahohotewe abone ubutabera bukwiye kandi bwihuse, ndetse n’uwamuhohoteye abiryozwe imbere y’ubutabera. Ikindi kandi burya inzego zegereye abaturage mu mudugudu ziramutse zikoze inshingano neza uko bikwiye igihugu cyatera imbere.

Ku bana bahohotewe bagaterwa inda, Rwabuhihi yakanguriye ababyeyi kutabatererana. Ati: “Ni ngombwa ko abana bahohotewe bagaterwa inda bakiri bato bafashwa gusubira ku ishuri kugira ngo babashe kugera ku ntego zabo.”

Ibibazo byagaragaye biteza ihohotera ni abantu babana batarasezeranye byemewe n’amategeko, imyumvire aho umuntu, ari umugore cyangwa umugabo utekereza ntiyumve ko abagize urugo bose bafite ijambo, amakimbirane ashingiye ku mutungo n’ibindi.

Karangwa Nshimiyimana yavuze ko uruhare rw’abayobozi ari ndasimburwa kandi ngo abayobozi ntibahwema gukangurira abaturage ihame ry’uburinganire.

Mu kugera ku ihame ry’uburinganire ndetse no kurwanya ihohotera, abantu bose basabwa gutanga amakuru ku gihe, abangavu bakamenya kuvuga oya ku babashuka, kubana abantu basezeranye n’ibindi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.