Gisagara: Polisi yafashe uwinjizaga urumogi mu gihugu arutwaye mu bwatsi bw’amatungo

6,072
Kwibuka30

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mukindo yafatiye mu rugo rwa Niyonsenga Jean Bosco w’imyaka 60 umufuka urimo urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobard Kanamugire yavuze ko urwo rumogi Niyonsenga yarukuraga mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi cyane ko Umurenge wa Mukindo atuyemo uhana imbibi n’iki gihugu cy’u Burundi.

Yagize ati “Niyonsenga avuga ko yari asanzwe amanuka mu gishanga kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi nk’ugiye kwahira ubwatsi bw’amatungo agahurirayo n’abarundi bamuzaniye urwo rumogi nawe akaruhambirira muri ubwo bwatsi yahiye akarugeza mu rugo iwe.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko kumenya ko mu rugo rwa Niyonsenga hari urumogi byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “Abaturage baduhaye amakuru ko mu rugo rwa Niyonsenga hacururizwa urumogi, hahise hategurwa igikorwa cyo gufata Niyonsenga, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane abapolisi bagiye iwe bahasanga umufuka urimo urumogi rumwe rukiri rubisi, harimo n’urwo yari yatangiye gupfunyika mu dupfunyika duto yitegura ko abakiriya baza kugura.”

Kwibuka30

Akomeza avuga ko Niyonsenga akimara gufatwa yemeye ko asanzwe acuruza urumogi muri ubwo buryo abimazemo igihe kirekire.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yaburiye abakoresha amayeri yose kugira ngo binjize ibiyobyabwenge mu Rwanda ko byamenyekanye  abasaba kubicikaho kuko ari icyaha kwijandika mu biyobyabwenge kandi uwo inkiko zibihamije arabihanirwa hakurikijwe amategeko. 

Yagize ati “Niyonsenga yacuruje urumogi igihe kinini nk’uko abyivugira akibwira ko atazigera afatwa. Icyaha nikimuhama azacibwa amande, afungwe bityo n’umuryango we awusigire ibibazo.”

Yashimiye abaturage bakomeje kugira uruhare mu gutanga amakuru abakora ibyaha bagafatwa aboneraho gusaba n’abandi kujya batangira amakuru ku gihe.

Niyonsenga yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukindo kugira ngo akorerwe dosiye.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.