Myanmar:Umunsi w’ingabo wahuriranye n’imyigaragambyo hicirwamo abantu

6,474
Kwibuka30
Protesters in Yangon
Abigaragambya mu mujyi mukuru Yangon barenze ku byo igisirikare cyari cyababuriye

Abashinzwe umutekano muri Myanmar barashe mu bongeye kwigaragambya, mu gihe abahiritse ubutegetsi barimo kwizihiza umunsi w’ingabo.

Abigaragambya bagiye mu mihanda yo mu mujyi mukuru Yangon no mu yindi mijyi. Hari amakuru amwe avuga ko abantu bagera kuri 50 bishwe barashwe.

Mbere yaho, umusirikare wafashe ubutegetsi muri Myanmar yasezeranyije “kubungabunga demokarasi”, mu gihe ubutegetsi bwe bwaburiye abigaragambya bamagana abahiritse ubutegetsi bwari busanzweho ngo ntibajye mu mihanda.

Jenerali Min Aung Hlaing yabivugiye kuri televiziyo y’igihugu, mu ijambo rijyanye no kwizihiza umunsi w’ingabo. Yongeye gusezeranya ko hazabaho amatora, ariko ntiyavuga itariki azaberaho.

Ku wa gatanu, mu kundi kuburira, televiziyo y’igihugu yavuze ko abigaragambya bafite ibyago byo kuraswa “mu mutwe no mu mugongo“.

Kuva habaye ihirikwa ry’ubutegetsi ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa kabiri, abantu barenga 320 bishwe barashwe mu kuburizamo imyigaragambyo.

Ni iki kiri kuba mu mihanda ?

Impirimbanyi zamagana ihirikwa ry’ubutegetsi zari zahamagariye abantu kwitabira imyigaragambyo ikomeye kuri uyu wa gatandatu, nubwo igisirikare cyari cyakangishije ko gikoresha imbaraga zishobora no kwica.

Abapolisi bagabwe ku bwinshi, bagerageza kuburizamo imyigaragambyo, by’umwihariko mu mujyi mukuru Yangon.

Abashinzwe umutekano bakozanyaho n'abigaragambya mu mujyi wa Yangon
Abashinzwe umutekano bakozanyaho n’abigaragambya mu mujyi wa Yangon

Biragoye kwemeza umubare w’abapfuye. Urubuga rw’amakuru The Irrawaddy rwavuze ko abantu 59, barimo n’abana batatu, biciwe ahantu 28.

Ibiro ntaramakuru Myanmar Now byatangaje ko abantu batari munsi ya 50 bishwe, barimo bane muri bo biciwe hanze y’ibiro bya polisi byo mu gace ka Dala mu nkengero ya Yangon.

Abapfuye banatangajwe mu mujyi wa kabiri mu bunini wa Mandalay, aho abigaragambya bitwaje ibendera ry’ishyaka rya Madamu Suu Kyi.

Umunyamakuru umwe yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko polisi yarashe amasasu nyamasasu ku bigaragambya mu mujyi wa Lashio uri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu.

Kwibuka30

Dr Sasa, umuvugizi w’itsinda CRPH rirwanya agatsiko ka gisirikare kafashe ubutegetsi, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:

“Uyu ni umunsi wo gukorwa n’isoni ku ngabo. Abasirikare b’abajenerali barimo kwizihiza umunsi w’ingabo nyuma yo kwica inzirakarengane z’abasivile zirenga 300”.

Min Aung Hlaing we yabivuzeho iki?

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo ako kanya (mu buryo bwa ‘live’) kuri uyu wa gatandatu, Jenerali Min Aung Hlaing yagize ati: “Igisirikare kirashaka kwifatanya n’igihugu cyose mu kubungabunga demokarasi”.

Ibikorwa by’urugomo byibasira ituze n’umutekano bigamije kugira ibyo bisaba ntabwo bikwiye”.

Yongeyeho ko igisirikare cyagombaga gufata ubutegetsi kubera “ibikorwa binyuranyije n’amategeko” by’umutegetsi wari watowe muri demokarasi, Aung San Suu Kyi, n’ishyaka rye rya National League for Democracy.

Min Aung Hlaing
Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo, Min Aung Hlaing yaburiye abigaragambya ko bafite ibyago byo kuraswa

Ariko, ntabwo yavuze by’umwihariko ko igisirikare cyahawe amategeko yo kurasa cyica. Mbere, aka gatsiko k’abasirikare kari ku butegetsi kari kagerageje kuvuga ko kurasa kwaturutse imbere mu bigaragambya.

Ku wa gatanu, televiziyo ya leta yaburiye ko abantu “bakwiye gukura isomo mu bwicanyi bwabayemo impfu mbi mbere ryuko ushobora kuba mu byago byo kuraswa mu mutwe no mu mugongo”.

Umunsi w’ingabo ni uwo kuzirikana intangiriro mu 1945 y’ibikorwa by’igisirikare cya Myanmar byo guhangana no kwigarurirwa n’Ubuyapani.

Akarasisi ka gisirikare akenshi kitabirwa n’abategetsi bo mu bindi bihugu. Ariko, bisa nkaho Minisitiri wungirije w’ingabo w’Uburusiya Alexander Fomin ari we mutegetsi wo mu mahanga wenyine wari uhari.

Jenerali Min Aung Hlaing yongeyeho ati: “Uburusiya ni inshuti nyakuri [nyanshuti]”.

Amerika, Ubwongereza n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) byose byafatiye ibihano Myanmar kubera ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare.

Mu myaka ya vuba aha ishize, umubano wo mu rwego rwa gisirikare wateye imbere hagati ya Myanmar n’Uburusiya. Muri icyo gihe, Uburusiya bwahaye imyitozo abasirikare babarirwa mu bihumbi ba Myanmar, ndetse bwanayigurishijeho intwaro.

Map of Myanmar showing Mandalay, Nay Pyi Taw and Yangon

src:bbc

Leave A Reply

Your email address will not be published.