Gitifu yatawe muri yombi, akekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu Tugari two mu Murenge wa Minazi mu Karere ka Gakenke, ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa.
Uyu muyobozi witwa Bangankira Jean Bosco wayoboraga Akagari ya Gasiho, yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje tariki 07 Gicurasi 2022.
Umwana akekwaho gusambanya, afite imyaka 16 wiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Congole Ruli aho bikekwa ko ibi akekwaho byabaye mu bihe bitandukanye.
Bangankira Jean Bosco ubu ufungiye kuri station ya RIB ya Ruli, ari gukorwaho iperereza kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzamuregere Urukiko.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianey yemeje ko uyu muyobozi ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho cyaha cyo gusambanya umwana w’umunyeshuri.
Uyu muyobozi w’Akarere yaboneyeho kugenera ubutumwa abayobozi bagenzi be, abasaba kwirinda ingeso mbi kuko ari bo baba bakwiye kubera urugero abandi.
Yagize ati “iyo wanakoze ibyaha nk’ibyo baba bangije isura y’ubuyobozi kandi banatesheje agaciro urwego ruba rwarabagiriye icyizere, turabasaba kugira imyitwarire myiza, ntibiyandarike, ntibakore ibyaha ibyo ari byo byose.”
Umwana w’umukobwa ukekwaho gusambanywa mu bihe binyuranye, ameze neza ndetse ari gukomeza amashuri n’abandi banyeshuri mu gihe ukekwaho kumusambanya ari gukorwaho iperereza.
Comments are closed.