GITWAZA yaguze Urusengero rwa Miliyari 7 na Miliyoni zisaga magana ane muri Amerika

17,071
Kwibuka30

Umushumba w’itorero ZION TEMPLE GITWAZA PAUL yaguze urusengero rw’akataraboneka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Dr PAUL GITWAZA umushumba w’itorero ZION TEMPLE mu Rwanda no ku isi hose yemeye gutanga akayabo ka miliyoni 8 z’amadolari ya Amerika agura urusengero rw’akataraboneka mu mujyi wa Dallas. Dr Paul GITWAZA mu materaniro ya mbere yabereye muri urwo rusengero ku munsi w’ejo, yashimye Imana kuko abakristo ba ZION TEMPLE CELEBRATION CENTER mu mujyi wa Dallas bavuye mu bukode bari bamaze igihe kitari gito. Uru rusengero rw’agatangaza rwasengeragwamo n’abakristo ba Dr MIKE MURDOCK umuvugabutumwa nawe ukomeye cyane muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ariko akaba yarahisemo gushyira ku isoko urwo rusengero abinyujije ku rubuga rwe rwa internet. Dr MIKE MURDOCK yarushakagamo miliyoni 13 z’amadolari ya Amerika, ariko nyuma y’ubwumvikane hagati y’impande zombi bemeranywa miliyoni Umunani z’amadolari ya Amerika azishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu gusa, amafranga akabakaba miliyari 7 n’igice mu mafranga y’amanyarwanda.

Dr MIKE MURDOCK wagurishije runo rusengero ni umuvugabutumwa ukomeye muri Amerika

Kwibuka30

Amakuru twahawe na bamwe mu bitabiriye amateraniro yo ku munsi w’ejo, bavuze ko GITWAZA yababwiye ko Ari Imana yabikoze kuko yari irambiwe igikorwa cyo gusembera cy’abakristo ba Zion Temple bo mu mujyi wa Dallas, kandi ko ari Imana yakoresheje Dr MIKE MURDOCK kugira ngo arumuhe ku mafranga make. Ngo yagize ati:”…ubundi runo rusengero nkuko mwagiye mubibona, rwari ku isoko ku gaciro ka mikiyoni 13 z’amadolari, ariko twarahuye, ambwira ngo Imana yambwiye ko ari wowe ngomba guha runo rusengero ….” Dr GITWAZA yakomeje avuga ko yahise amubaza ayo yamuha akarwegukana, undi nawe abura icyo amusubiza, ariko mu nyuma bongera guhura, bahuriza hamwe ku giciro cya miliyoni umunani mu myaka itanu gusa. Paul GUTWAZA yasezeranye ko nawe agiye gukora cyane ku buryo iyo myaka itanu itazagera. Paul GITWAZA kandi nubwo ateruye neza, ngo biravugwa ko hano ari naho hazaba ikicaro gikuru cy’iri torero ku isi.

Ku kibazo cy’aho amafranga yo kwishyura azava, Paul GITWAZA yavuze ko abakristo ubwabo aribo bazayishyura kuko n’ubundi bari barambiwe gusembera mu mazu y’abandi. Itorero ZION TEMPLE CELEBRATION CENTER ni rimwe mu matorero amaze imyaka irenga makumyabiri mu Rwanda, rikaba rinafite amashami mu duce dutandukanye tw’isi, mu Rwanda rikaba rifite Radio na TV ndetse n’amashuri, ni rimwe mu matorero yinjiza agatubutse.

Ni itorero tyuzuye rifite n’ibyangombwa byose, nk’amabiro, za parikingi, ibikoresho, intebe, n’ibindi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.