Goma: Abana 2 b’impanga baherutse gushimutwa babasanze mu muhanda bapfuye nyuma y’aho ababyeyi babo babuze ubwishyu

9,848
Kwibuka30
Goma: Abana b’impanga bashimuswe n’abo bivugwa ko ari abarwanyi ba FDLR ababyeyi babuze ubwishyu basangwa ku muhanda bishwe

Abana b’impanga bashimutiwe mu mujyi wa Goma, ababashimuse bikekwako ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR  baka ababyeyi babo  amafaranga y’umurengera kugirango babarekure bayabuze basangwa ku muhanda bishwe.

Umunyamakuru wa Rwandatribune ukorera i Goma dukesha iyi nkuru avuga ko abana bashimuswe ari uwitwa Christelle na musaza we Christophe bari baravukanye ari impanga .

Kwibuka30

Nk’uko amakuru akomeza abitangaza aba bana bari bashimuswe mu mpera z’icyumweru gishize, aho hakekwako ababashimuse basanzwe ari bamwe mu barwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR .

Imirambo y’aba bana yatoraguwe ku muhanda uva i Goma werekeza i Masisi kuri uyu wa 22 Werurwe 2022.

Si ubwa mbere abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro bakora ubushimusi bw’abantu babura inyishyu batse bagasangwa bishwe, kuko mu mpera z’umwaka wa 2021, hari undi munyeshuri w’umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 22 washimutiwe i Goma n’aba barwanyi bamwibeshyeho ko avuka mu muryango ukize, nyamara bakwaka umuryango we amafaranga ibihumbi 10 by’amadoraru ukayabura , nawe agasangwa ku muhanda yishwe.

Sosoyete Sivili ikorera muri Teritwari ya Nyiragongo yasabye, Ubuyobozi bw’intara burangajwe imbere n’abasirikare kwita ku bibazo byibasira abaturage ,bitaba ibyo bagategura imyigaragambyo ishobora kutazapfa guhosha bamagana ibyiswe Etat de Siege, kuko ngo basanga ntacyo bibamariye mu gihe ubuzima bwabo bukigaragara ko buri mu kangaratete.

Comments are closed.