Umugabo yashatse Gukorera umugore ibyamfurambi mu isoko abaguzi bamukubita Izakabwana!!

8,340

Umugabo wo muri Amerika ahitwa Miami arashinjwaga gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina umugore ku gahato, hanyuma abari mu isoko baramukubita karahava.Ibi byabereye mu isoko ryo muri Miami mu majyepfo ya Florida.

Bivugwa ko uyu mugabo yirutse inyuma y’uyu mugore wari uje guhaha, amwambura imyenda mbere yo gushaka kumusambanya.

Akimara kumushwanyagurizaho imyenda amuturutse inyuma,abacuruzi n’abaguzi bo muri iri soko bahise batabara,batangira kumukubita nkuko byagaragaye mu mashusho yagiye hanze.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo uyu mugabo washakaga gusambanya uyu mugore, abapolisi bavuga ko yitwa Bredan Harvey, w’imyaka 28, ukomoka ahitwa Miami Gardens, yagabye igitero ku muntu atazi mu iduka ryo mu mujyi wa Miami aho uyu mugore yari yagiye guhaha.

Kubera ubu butabazi bwabo bantu,uwo mugabo yahise atabwa muri yombi ubu arafunzwe.

Iki gitero cyabaye ku cyumweru nimugoroba, ahagana saa tatu n’igice z’ijoro, kuri Walmart Supercenter iherereye kuri 3200 NW 79 St.

Raporo y’ifatwa rye ivuga ko uyu mugabo “yegereye uwahohotewe amuturutse inyuma maze azamura ikanzu ye atangira kumukorakora ku kibuno.”

Ikomeza isobanura ko nyuma “yamusunitse hasi. Uwahohotewe atangira kuvuza induru asaba ubufasha. ”

Abakiriya bumvise umugore avuza induru,bihuta nta gutindiganya bajya gutabara.

Bredan Jamal Harvey w’imyaka 28 y’amavuko ukomokaMiami Gardens yashinjwe icyaha cyo gushaka gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato,ategekwa kwishyura ingurane ya $ 50.000.

Umuyobozi mukuru wa Walmart Media Relations, Robert Arrieta, yatangarije 7News ati: “Twabangamiwe bikomeyeno kubona ibintu nk’ibi mu iduka ryacu kandi ndashimira abagize uruhare mu guhagarika icyo gitero no gufunga uyu mugabo kugeza abapolisi bahageze.”

Ku cyumweru, Harvey yitabye urukiko bwa mbere.

Mbere y’aho,Harvey yagiye afungwa azira imyitwarire idahwitse no kurwanya inzego zishinzwe umutekano zashakaga kumutaba muri yombi kubera ubujura bwitwaje intwaro yafatiwemo.

Polisi yemeje ko hashobora kuba hari abandi yahohoteye.

Comments are closed.