Goma: Abaturage bariye karungu basaba ingabo za EAC kujya mu mitsi na M23 bitaba ibyo bagataha

5,073

Mu murwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru mu Burasirazuba bwa Congo hazindukiye imyigaragambyo isaba ingabo za EARFC kujya ku mirongo y’urugamba n’inyeshyamba za M23 cyangwa bakava ku butaka bwa RD Congo.

Amashyirahamwe agize sosiyete sivile yasabye abatuye Goma kumara iminsi itandatu, guhera ku wa mbere, nta gikorwa na kimwe bajyamo, ibizwi nka “Ville Morte.”

Jovial Eliezer umunyamakuru wa Colombe Fm muri Goma, avuga ko abantu benshi batinye kujya mu mirimo yabo kandi ko mu duce tumwe twa Goma nka Majengo habaye gukozanyaho hagati ya polisi n’urubyiruko rwafunze imihanda.

Rodriguez Katsuva uzwi mu nkuru zicukumbuye, yavuze ko abacanshuro b’abazungu binjiye mu bikorwa byo guhagarika iyi myigaragambyo mu Mujyi wa Goma, aho bari kugenda bakura amabuye manini yarunzwe mu mihanda.

Katsuva avuga ko mu Mujyi wa Goma hari abacanshuro bafite inkomoko mu Burusiya n’abahoze mu gisirikare cy’Ubufaransa basaga 400.

Ati “Aho kujya kurwana na M23 tubabona bikaraga mu tubyinito no mu maguriro agezweho (Supermarket).”

Umukuru wa Goma we avuga ko ibintu biri mu buryo muri uyu mujyi kandi inzego z’umutekano zabujije ibikorwa by’urugomo.

Abateguye iyi myigaragambyo y’iminsi itandatu bavuga ko batewe agahinda n’imyanzuro yafatiwe mu nama y’igitaraganya iherutse guhuriza hamwe abakuru b’ibihugu bya EAC i Bujumbura.

Muri iyo nama, hanzuwe ko ibihugu byemeye kohereza ingabo muri RD Congo bibikora vuba, kandi impande zihanganye muri Congo zigahagarika imirwano, n’imitwe irwanira muri kiriya gihugu igashyira intwaro hasi.

Ni imyanzuro isa n’iyari imaze igihe ifashwe mu nama zitandukanye zahuje abakuru b’ibihugu, abanye-Congo bazifata nk’umukino w’amakarita ku gihugu cyabo.

Hari umwanzuro ugira uti “Inama yasabye ibihugu byose byemeye gutanga ingabo kuzohereza byihutirwa, kandi Congo igasabwa guhita yorohereza kuza kw’izo ngabo, zaba iza Sudan y’Epfo, na Uganda.”

Abanye-Congo bavuga ko bitangaje kubona Perezida wabo yemera gusinya impapuro zohereza Ingabo za Sudan y’Epfo kugarura amahoro muri Congo n’iwabo ari ibicika.

Bavuga ko ari ikimwaro gikomeye kubona Sudan y’Epfo ivutse ejo mu gatondo itarubaka igisirikare gikomeye ihabwa misiyo yo kugarura amahoro muri Congo.

Ku ruhande rwa Uganda ho basaba ko n’ingabo ziri muri Operasiyo Ushuja zahambirizwa kuko iki gihugu kiri ku isiri na M23.

Comments are closed.