Papa Francis yamaganye amategeko ahana ubutinganyi

7,879
Kwibuka30

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis ari kumwe n’abayoboye Itorero rya Anglican mu Bwongereza no muri Ecosse/Scotland yamaganye amategeko ahana ubutinganyi.

Asoje uruzinduko rwe muri Sudan y’Epfo ku Cyumweru, Papa Francis yabwiye Abanyamakuru ko amategeko nk’ayo ari icyaha kandi ko arenganya.

Yavuze ko abafite imigirire iganisha ku butinganyi ari abana b’Imana, kandi bakwiye kwakirwa mu nsengero/amadini yabo.

Amagambo ya Papa Francis yashyigikiwe n’abayobozi b’idi rya Anglican, Archbishop Justin Welby urihagarariye mu Bwongereza na Iain Greenshields, urihagarariye muri Scotland.

Aba bari bajyanye na Papa mu ruzinduko yari arimo muri Sudan y’Epfo.

Kwibuka30

Ni bwo bwa mbere mu myaka 500 ishize, aba bayobozi batatu bakoreye uruzinduko hamwe nk’uo BBC ibivuga.

Archbishop Welby na Dr Greenshields bashimye amagambo ya Papa Francis ubwo bari mu ndege ye bavuye i Juba, muri Sudan y’Epfo berekeza i Roma.

Welby yagize ati “Nemeranya n’amagambo yose Papa yavuze.”

Yongeraho ko no mu rusengero ayoboye abantu batavuga rumwe ku ngingo y’ubutinganyi

Mu kwezi gushize itorero ryo mu Bwongereza ryavuze ko ritazemera ko abatinganyi basezerana mu nsengero zaryo.

Gusa, Papa ubwo yaganiraga n’Abanyamakuru yavuze ko Kiliziya idashobora kwemera gusezeranya abatinganyi.

Papa avuga ko ibihugu bigera kuri 50 bifite amategeko ahana ubutinganyi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ndetse ko ibihugu 10 ubutinganyi buhanishwa igihano cy’urupfu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.