Goma: Umu GP yarashe abantu 3 muri Resitora barapfa

726

Umwe mu basirikare barinda umutekano wa Perezida wa DRC yaraye arashe ku bakiriya bari muri resitora mu mujyi wa Goma hapfamo batatu.

Umusirikare utatangarijwe amazina ukorera mu mutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu muri Congo yarashe mu kivunge ku bakiriya bariho barica inzara muri imwe mu ma resitora yo mu mujyi wa Goma maze abantu batatu bahasiga ubuzima, ibi bikaba byaraye bibereye i Majengo muri komine Karisimbi.

Bamwe mu baharokokeye bavuga ko babonye yinjira muri resitora mu gihe atarabaza n’icyo ashaka atangira kurasa mu kivunge, uwitwa Ilunga Bauduin yabwiye kimwe mu binyamakuru byigenga bikorera i Goma ati:”Twari nka 15, mu kanya tubona umusirikare yinjiye muri resitora, mu gihe atarabaza icyo ashaka, atangira kuminja amasasu adatoranije, twese twatangiye kwihisha munsi y’ameza

Undi ati:”Byari biteye ubwoba, mu kanya gato ubwo twari munsi y’ameza, nabonye amaraso ari kumeneka, nahise ntekereza ko hari abapfuye, ninako byegenze ako kanya nahise mbona abantu bituye hasi, bari bapfuye

Iyicwa ry’aba bantu b’inzirakarengane ryarakaje abaturage baramukira mu myigaragambyo ikomeye yatumye umuhanda uva aho Majengo ujya Kilijiwe ufungwa.

Comments are closed.