Gasabo-Rusororo:Abatuye mu Kagari ka Gasagara barasabwa kuvuga ahari imibiri yabishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

1,646
Kwibuka30

Akarere ka Gasabo gakomeje kwinginga abaturage b’i Gasagara mu Murenge wa Rusororo, kabasaba gutanga amakuru y’ahashyizwe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, barimo imiryango hafi 50 yazimye burundu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo na bamwe mu barokotse Jenoside, bongeye kubisaba mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, cyabereye ku Rwibutso rw’i Ruhanga ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024.

Uru rwibutso rwahoze ari Urusengero rw’Abangilikani, rwashyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 37, harimo abahiciwe n’abagiye bakurwa mu bice bitandukanye bihegereye.

Uwitwa Niyonsenga Innocent warokokeye i Ruhanga, avuga ko umuryango w’iwabo wari ugizwe n’abantu barenga 30, ariko mu rwibutso hakaba harashyinguwemo abantu batatu gusa.

Niyonsenga avuga ko yategereje uwamubwira ahajugunywe abantu be akamubura, bigera ubwo yiyakira ndetse atanga n’imbabazi ku bafunguwe barangije igihano, n’ubwo nta wazimusabye.

Niyonsenga agira ati “Umuntu aba yaramaze kwiyakira ariko ubona ko harimo ikibazo, kuko iyo uhagaze hano uvuga ngo ’sindashyingura abantu’, urumva ko umutima wawe uba utuzuye neza, uwasaba yasaba ko bakwisubiraho bakaturangira aho abantu bacu bari.”

Kwibuka30

Yungamo ko yari afite abaturanyi babiri, uwitwagwa Sabasaba hamwe na Nzabamwita, imiryango yabo ikaba yarazimye burundu.

Hakurya yaho muri Gasagara, ni ho imiryango yazimye myinshi ngo yari ituye, kuko Akarere ka Gasabo kahabarura igera kuri 53, ariko abaturage baho bakaba banengwa guhisha aho iyo mibiri iherereye.

Exif_JPEG_420

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Pauline Umwali, agira ati “Tugerageza kubaganiriza aho dufite amakuru y’imibiri itarabonetse, Gasagara ya Rusororo tuzajyayo kwibuka, ni ugutanga ubutumwa rwose dusaba buri muntu, agakoresha inzira zose zishoboka akaduha amakuru.”

Umwali avuga ko umuntu wifuza gutanga amakuru y’ahari iyo mibiri ariko atifuza kumenyekana, ngo yahamagara kuri telefone itishyurwa y’ako Karere ari yo 1520.

Hari n’uburyo bwo kunyura kuri Komite za IBUKA cyangwa kwandika agapapuro umuntu ntashyireho amazina, maze akagashyira aho yizeye ko ubuyobozi buzakabona bukagasoma.

Src:Kigali Today

Leave A Reply

Your email address will not be published.