Guhera ejo ibiciro bya Lisansi n’ibikomoka kuri peterori bizazamuka

11,987
Construction at the gas station in Rwanda

Leta y’u Rwanda yatangaje ko guhera ejo kuwa mbere ibiciro bya lisansi n’ibikomoka kuri peterori bizazamukaho agera ku ijana ariko bikaba bitazahindura ibiciro by’ingendo.

Guhera kuri uyu wa mbere taliki ya 4 Mata 2022, Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cya RURA yatangaje ko ibiciro bya lisansi n’ibikomoka kuri peterori bizazamuka, kko ariko iryo zamuka idateze guhindura ibiciro by’ingendo kubera ko hari amafranga agera kuri miliyari 6 mu rwego rwo kunganira umuturage no kumuremerera.

Mu itangazo RURA yashyize hanze, rivuga ko guhera ejo kuwa mbere, igiciro cya litiro ya lisansi kitagomba kurenza 1,359frs mu gihe mazutu itagomba kurenza 1,368 kuri pompe, kandi ko ibi biciro bizubahirizwa kugeza taliki ya 31 ukwezi kwa gicurasi.

Ministeri y’ubucuruzi yatangaje ko Leta yigomwe imwe mu misoro kugira ngo hirindwe ko ibiciro bitumbagira bityo umuturage akaba yabangamirwa ku isoko, bityo Leta ikavuga ko hakurikijjwe ibiciro bisanzwe, litiro ya Lisansi yari kwiyongeraho agera kuri 218frs/L ariko ikaba yiyongereyeho amafaranga 103 gusa, mu gihe Mazout yo yiyongereyeho amafranga 167 kuri litiro ariko iyo hataba uruhare rwa Leta yari kuba yiyongereyeho agera kuri 282 kuri litiro.

ABATURAGE BASABWE KUTAZAMURA IBICIRO.

Ministeri y’ubucuruzi mu Rwanda yasabye abacuruzi kutagendera kuri iri zamuka ry’ibiciro bya lisansi n’ibikomoka kuri peterori ngo nabo bazamure ibiciro kuko Leta yigomwe byinshi kugira ngo ibiciro bidatumbagira, ministeri yakomeje ivuga ko nta mpamvu yo kuzamura ibiciro kuko n’ubundi ibiciro by’ingendo bitagomba kuzamuka.

Image

Comments are closed.