Minisitiri Bizimana yasobanuye uburyo igikorwa cyo kwibuka kizakorwa uno mwaka wa 2022

7,672
MINUBUMWE yasobanuye uko ibikorwa byo Kwibuka28 biteganyijwe

Muri iki gihe  Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitegura Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ( MINUBUMWE) yasobanuye uko bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene, mu kiganiro na RBA yagize ati: “Itegeko rirebana no kwibuka ndetse n’imicungire y’inzibutso  riteganya ko kwibuka bikorwa mu bihe bibiri; igihe cya mbere ni icyumweru cy’icyunamo gitangira ku italiki 7 kigasoza ku italiki 13 Mata buri mwaka.  N’uyu mwaka ni ko biteganyijwe”.

Yagarutse ku bikorwa biteganyijwe ku italiki 7 Mata byo gutangiza icyunamo, avuga ko   ku rwego rw’Igihugu  bizabera i Kigali ku Rwibutso rwa Gisozi, ariko bikazakorwa no muri buri mudugudu;  mu gitondo abaturage bazahabwa  ikiganiro banungurane ibitekerezo bibanda ku miterere y’aho batuye haba ku ngamba zo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kureba ibibazo bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda n’uko byashakirwa ibisubizo.

Mu midugudu, mu nzego, ibigo na za Minisiteri hazatangwa ikiganiro cyo Kwibuka 28 kizatangwa ku munsi bihitiyemo kandi ntibigomba kurenza amasaha 2 kuko “iyo bitinze biteza ibibazo by’ihungabana ndetse uko abantu batindana byorohereza ikwirakwizwa rya COVID-19”, nk’uko bishimangirwa na MINUBUMWE.

Yakomeje asobanura ko ubutumwa nyamukuru bw’uyu munsi buzatangwa binyuze kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu saa sita, abaturage babukurikire nyuma basubire mu mirimo yabo ya buri munsi nk’uko bisanzwe.

Gutangiza icyunamo bizakorwa no ku rwego rw’Akarere, ku rwibutso rwa buri Karere hakazajyayo abantu bakeya mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya kiriya cyorezo.

Ku mugoroba wo Kwibuka nta rugendo ruzakorwa

Ku bijyanye n’urugendo rwakorwaga ku mugoroba wo Kwibuka, Minisitiri Dr Bizimana yagize ati: “ Hari hasanzwe hamenyerewe ko ku mugoroba habaho urugendo rwo kwibuka, hakabaho n’ijoro ry’ikiriyo, ubu urugendo rwo kwibuka ntiruzaba kubera ko tukiri mu bihe byo kwirinda COVID kandi  iyo abantu bagenda bari hamwe baba begeranye byagorana, twasanze uyu mwaka twarwihorera”.

Yasobanuye ko ikiganiro kijyanye n’uyu mugoroba na cyo abantu bazagikurikira binyuze mu itangazamakuru, hakazagarukwa ku ngamba zo kurwanya ikibazo cy’ihungabana.

Ati: “Ni ikiganiro kizafasha mu buryo bwo kwiyubaka ndetse no gukemura icyo kibazo cy’ihungabana kikigaragara  mu bantu”.

Minisitiri Dr Bizimana yavuze  ko ikiganiro kizaba cyatanzwe mu midugudu hatangizwa icyunamo,  hagati y’italiki ya 8 na 12 Mata kizatangwa mu bigo by’abikorera, ibya  Leta ndetse na za  Minisiteri. Kizanahabwa abanyeshuri ubwo bazaba basubiye ku bigo bigaho  ibiruhuko birangiye.

Gusoza icyumweru cy’icyunamo bizabera ku rwego rw’Igihugu ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero taliki ya 13 Mata 2022 mbere ya saa sita.

Mu minsi 100 yo kwibuka,  abantu bazakomeza basure inzibutso, kwibukira ahiciwe Abatutsi no ku nzibutso na byo bizakorwa bikazategurwa n’abaturage ku bufatanye n’Inzego z’ibanze hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ibikorwa byo Kwibuka 28 mu minsi 100 bizarangwa no Kwibuka ahiciwe Abatutsi muri Jenoside, gushyingura mu cyubahiro cyangwa kwimura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura inzibutso za Jenoside n’ibindi bikorwa bigamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize  ati: “Ni ngombwa ko icyo gikorwa cyo kwibuka aho kizabera hose kidatinda, turatanga inama ko kitarenza amasaha 2 kuko kibaye kirekire cyane hazamo ibindi bibazo; hazamo ikibazo cy’ihungabana, ibibazo byo gutinda ugasanga bigize n’ingaruka ku buzima bw’abantu”.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko hateguwe amabwiriza azakurikizwa muri iyi gahunda kugira ngo kiriya gihe kizubahirizwe ariko no guha agaciro n’icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside bishobore gukorwa.

Comments are closed.