Guhera ejo kuwa gatanu Banki Populaire izahindura izina

11,962
Banque Populaire du Rwanda, Southern (Amajyepfo) (+250 788 187 200)

Guhera ejo kuwa gatanu Banki y’abaturage izatangira kwitwa andi mazina nyuma y’aho iguzwe n’indi banki y’AbanyaKenya.

Ubuyobozi bwa Banki y’abaturage y’u Rwanda bwatangaje ko guhera kuri uyu wa gatanu taliki ya 1 Mata 2022 iyo banki y’ubukombe mu Rwanda izatangira gukoresha irindi zina, ubuyobozi bwa Banque populaire bwavuze ko iki cyemezo cyo guhindura izina kije nyuma y’uko iyi Banki yishyize hamwe na KCB Bank Rwanda Plc.

Mu itangaza ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru riragira riti:“Twifuje kubamenyesha ko guhera ku itariki ya 01 Mata 2022, Banque Populaire du Rwanda Plc (BPR) izahindura izina ikitwa BPR Bank Rwanda PLC.”

Ubuyobozi bw’iyi Banki bukomeza bwizeza abakiliya bayo ko uku kwishyira hamwe na KCB bitazagira ingaruka mbi biteza ku mitangire ya serivisi ku bakiliya b’impande zombi.

Riti “Ahubwo ikigo gishya kizarushaho guha abakiliya serivisi nziza.”

Banki y’abaturage yari izwi nka Banque Populaire du Rwanda Plc yahoze yitwa Banque Populaire du Rwanda SA, yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1975 aho yatangiriye ahitwa Nkamba ahazwi nk’i Kibungo ubu ni mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu mpera za 2015, BPR yari yagurishije imigabane ingana na 62% n’ikigo cya Altasmara cy’ishoramari gikorera mu bihugu 10 byo munsi y’Ubutayi bwa Sahara.

Comments are closed.