Perezida Kagame yakiriye ministre Liberata wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Suluhu Hassan wa Tanzaniya

7,744
Kwibuka30

Kuri uyu wa Kane Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Liberata Mulamula n’itsinda ayoboye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje aya makuru byavuze ko Minisitiri Mulamuka yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.

Muri Kanama 2021 Perezida Samia Suluhu Hassan yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Icyo gihe abakuru b’ibihugu byombi biyemeje kwagura ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Kwibuka30

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yavuze ko nubwo umubano w’ibihugu byombi ari nta makemwa, hari inzego zimwe na zimwe zikwiye kongerwamo ingufu.

Yagize ati “Nk’uko mubizi mu Isi ya none imibanire y’ibihugu ishingiye ahanini ku bucuruzi bityo natwe biradusaba kugendera muri uwo mujyo tunakorana no mu rwego rwa politiki haba ku rwego rw’akarere kacu ka Afurika y’Iburasibuba ndetse n’ahandi. Ariko igikuru twumvikanyeho ni uguteza imbere ubufatanye kurushaho kuko Tanzania n’u Rwanda turi mu bucuruzi, turi mu ishoramari kandi dufitanye n’umubano mwiza ariko nanone haracyari amahirwe menshi twabyaza umusaruro kugirango ubucuruzi n’ishoramari bitere imbere ku mpande zombi.” 

Perezida Paul Kagame we yavuze ko umubano mwiza uranga ibihugu byombi, atari uwa none kuko ufite imizi mu mateka.

Ati “U Rwanda na Tanzania dusangiye ibirenze umupaka uduhuza. Imibanire yacu y’amateka n’icyerekezo kimwe kiganisha ku burumbuke bw’abaturage bacu niyo yakomeje kuba ishingiro ry’ubutwererane bwacu. U Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe bacu ba Tanzania haba mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ahandi mu rwego rwo kwihutisha ibihugu byacu n’akarere kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya COVID19.“Imbogamizi akarere kacu gahura nazo zacyemuka gusa binyuze mu bufatanye buhamye, no mu kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu mikoranire ifitiye akamaro impande zombi.”  

Comments are closed.