Guinea: Ibarura ry’ibanze ryerekanye ko Alpfa Konde azayobora manda ya gatatu

8,662
Kwibuka30




Alpfa Konde afite amahirwe menshi yo kuyobora manda ya gatatu

Ibyavuye mu ibarura ry’ibanze mu matora yo muri Guinea Conakry yabaye kuwa 18 Ukwakira, byerekanye ko Perezida Aplha Konde w’imyaka 82 azatsindira manda ya gatatu.

Cellou Dalein Diallo wahanganye na Perezida Konde muri aya matora yavuze ko afite ibihamya by’uko habayeho kwiba amajwi mu ibarura mu rwego rwo kubogamira kuri Alpha Konde.

Mu turere 37 kuri 38 twabaruriwe amajwi, Alpha Konde yatowe n’abaturage 2,400,000 mu gihe Cellou Dalein Diallo bari bahanganye yabonye amajwi  1,260,000 nkuko REUTERS ibitangaza.

Kwibuka30

Ishyaka rya perezida Conde ryatangaje ko kuba Cellou Dalein Diallo yari yitangaje mbere nkuwatsinze amatora ko bitari bikwiye ndetse ko ari ibintu bibi cyane.

Kuwa mbere Cellou Dalein Diallo yari yitangaje nkuwatsinze amatora mbere yuko Komisiyo y’amatora itangaza ibyavuye mu ibarura.

Kuva amatora yaba ku cyumweru, abashyigikiye Dialo bigabije imihanda bahangana n’abashinzwe umutekano, bivugwa ko abantu 10 baburiye ubuzima muri ibyo bikorwa.

Ejo kuwa gatandatu nibwo hazabaho gutangaza bwa nyuma ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri guinea Konakry.

Leave A Reply

Your email address will not be published.